Huye: Hemejwe ubwegure bw’uwari visi perezida wa Njyanama y’akarere

Sangiza iyi nkuru

Inama njyanama idasanzwe y’Akarere ka Huye yateranye kuri uyu wa Gatanu, itariki 12 Kanama 2016, yasuzumaga ubwegure bw’Uwari Visi Prezida wa Njyanama BIZIRAMWABO Gervais, ndetse n’umujyanama usanzwe DUKUNDIMANA Cassien. Uretse izi ngingo, ku murongo w’ibyasuzumwe hariho n’izindi ngingo, zasuzumwe hagamijwe iterambere ry’Akarere.

csm_IMG_0331_fc87657f06

Ni inama njyanama idasanzwe y’Akarere ka Huye yateranye , ikaba yemeye ubwegure bwa Bwana Gervais Biziramwabo wari usanzwe ari Visi Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Huye.

Ni nyuma y’uko tariki 4/8/2016, Biziramwabo uyu yari yandikiye iyi nama njyanama ayisaba kudakomeza kuyibera visi perezida, ndetse no kudakomeza guhagararira umurenge wa Karama nk’umujyanama rusange, ku bw’impamvu ze bwite.

csm_Biziramwabo_Gervais_2668225d55
Biziramwabo Gervais, wari visi perezida w’inama njyanama

Si we mujyanama wenyine gusa, kuko haboneweho no gusuzuma ubwegure bwa Cassien Dukuzimana, wari usanzwe ari umujyanama rusange uhagarariye umurenge wa Ruhashya, ubu akaba yarabaye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Huye.

csm_Dukundimana_Cassien_344619c386
Dukundimana Cassien wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye

Nyuma yo gusuzuma impmvu z’ubwegure bw’aba bajyanama bombi, inama idasanzwe y’inama njyanama y’Akarere ka Huye iyobowe na Prezida wayo Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze, yemeje ubwegure bw’aba bajyanama bombi nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nyuma yo kwemeza ubwegure, abajyanama bifuje ko abeguye bazajya mu mirenge bari bahagarariye, bakabwira abaturage bari barabagiriye icyizere impamvu beguye kuri uwo mwanya. Ngo inama y’abaturage izatumizwa na komite nyobozi. Ba nyir’ubwite nibatanaza, komite nyobozi yo izabibavugira.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *