Kwame Nkhurumah umwe mu ntwari za Afurika watembagajwe n’abanyamerika bifuza gucengeza amatwara ya gikoroni mu baturange ba Ghana yari abereye umuyobozi.

Nkhurumah ufatwa nk’intwari ya Afurika wabaye umukuru w’igihugu cya Ghana mu mwaka w’1957 mu ntambara yo kwigobotora abongereza bakoronezaga Ghana mbere y’uko abanje kuba Minisitiri w’intebe akaza kuba umukuru w’igihugu ubwo yatsindaga amatora yo muri 1966.
Akigera ku butegetsi ntiyigeze yifuza na rimwe kugendera ku matwaraya bagashakabuhake kuko muri iyo myaka igihugu cya Ghana cyari gikataje mu iterambere, yagombaga gukora ibishoboka byose ngo abungabunge ubukungu bw’igihugu yari atorewe kuyobora.
Zimwe mu ndoto za Kwame Nkhuruma,zari izo kwimakaza ishoramari mu benegihugu,akanashyiraho Leta Zunze Ubumwe za Afurika ihuriweho n’abakomoka muri Afurika nyuma iza gukomwa mu nkokora na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gukomanyiriza Ghana nk’igihugu cyari gikataje mu iterambere z’ibitunganywa n’inganda muri icyo gihugu.
Icyatumye Nkhuruma agwa muri uyu mutego,ni uko Nkhuruma yaharaniraga kwigwizaho inyungu zavaga muri ubwo bufatanye, ntiyifuze ko zagera no ku bandi birabura bo mu bihugu bya Afurika,Inzego z’ubutegetsi za gisirikari zashishikarije abaturage imikorere mibi ya Leta bangisha ubutegetsi buriho.
Mu byatangajwe na John Stockwell wari ukuriye urwego rw’ubutasi muri America C.I.A,warwanyaga Nkhuruma,yavuze ko Howard Bane wari ushinzwe ubutasi muri Accra nawe atavugaga rumwe na Nkhuruma nawe wifashishijwe na Amerika guhirika Nkhuruma ku butegetsi yakoze ibishoboka byose agira uruhare mu guhirika ubutegetsi agororerwa na ba Gashakabuhake.
Nkhuruma yari umwe mu bayobozi b’umuryango waharaniraga ubumwe bwa Afurika wari warashyizweho kuwa 25 Gicurasi 1963 washinzwe na bagashakabuhake bifuzaga gusahurira mu nduru za Zahabu zari ziganje muri Ghana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri bimwe byabashijwe kumugaragaza nk’intwari ya Afurika ni ibyamuranze mu myaka ya1965 yimakaje uburezi kuri bose akorohereza n’abanyeshuri ba kaminuza mu gukora ubushakashatsi bwabo bwibandaga kubumenyamuntu,ubumenyi bw’isi,imirwanire yo mu mazi,uburobyi n’ubundi bumenyi.
Mu ijambo yavuze mu 1966,Nkhuruma yagaragaje ko ubushakashatsi bwakozwe buhagije ko byongereye iterambere mu gihugu igihugu kikabasha kugira inganda bwite 68 ko zimuha ikizere cyo gukoma munkokora ubuyobozi bwa Gisirikare bwashakaga guhirika ubutegetsi.
Dore umutego Nkhuruma yaguyemo ukwiye kwirindwa n’abayobozi ba Afurika
Nkhuruma yari amaranye ingengabitekerezo yo kurwanya ba gashakabuhake imyaka 50,mu myaka 10 Ghana yahise ibona ubwigenge ibindi bihugu 31 by’Afurika nabyo byigobotora ubukoroni.
Nkhuruma yahanze amaso iterambere yazanirwaga na ba gashakabuhake bamwibagiza abaturage yari abereye umuyobozi n’abanyafurika bose agashaka kwigwizaho imitungo yiyibagiza ko ibyo Afurika ivana hanze ari bike kuruta ibyo isohora bikagaruka bigurishwa abenegihugu ku giciro kirihejuru.
N’ubwo atahwemaga gusubiramo ijambo agira ati:Ntituzahwema guhangana na bagashakabuhake n’amatwara yabo ya Gikoroni bagambiriye gucamo ibice abanyafurika.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com


