Bumwe mu butumwa bugize indirimbo 'Ntiza' ya Bruce Melody na Mr. Kagame

Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe, rubanda rwemera ko hari iterambere mu bitekerezo rituma uko umuntu yumvaga ingingo mu bihe bya mbere gutandukanye n’uko yayumva ubu. Imibereho y’abahanzi n’ubwamamare byashingiraga ku magambo adasesereza, adateye isoni, atanga isomo mu muryango muto cyangwa mugari.

Ab’ubu bati: “Si ko bikimeze, ugendeye muri uwo murongo nta terambere wagira muri uru ruganda”. Iki gitekerezo kigaragaza ko ibikorwa ubu ari imbusane y’ibyakorwaga mbere, ndetse byazamura umuhanzi mu buryo bwihuse, gusa hari abatabishyigikira mu buryo bugaragara ko butarenga amagambo, mu rurimi rw’ishyanga bikitwa ‘comment’.

Iyi ngingo yongeye kuburwa muri iki gihe, aho indirimbo yitwa ‘Ntiza’ umuhanzi Bruce Melodie yafatanyije na Mr. Kagame yateje impaka. N’ubwo amakuru ataremezwa, ngo abagize Inteko y’Ururimi n’Umuco izwi mu mpine nka ‘RALC’ bateranye biga kuri iyi ndirimbo ku buryo ishobora no guhagarikwa nk’uko amajwi aturuka mu mpande zitandukanye abivuga.

Bumwe mu butumwa bugize indirimbo 'Ntiza' ya Bruce Melody na Mr. Kagame
Bumwe mu butumwa bugize indirimbo ‘Ntiza’ ya Bruce Melody na Mr. Kagame

Si iyi ndirimbo gusa kuko hari n’izagiye zitungwa agatoki mu gihe cyashize, ibibazo n’ibitekerezo kuri zo biba byinshi ariko ni yo turufu abahanzi bakoresha kugira ngo ibihangano byabo byitabweho na rubanda (audience).

Urugamba hagati y’inyungu z’umuhanzi n’ubutumwa bugirira rubanda akamaro

Ku mugabane w’Amerika, aya magambo yeze mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye bakurikiye injyana ‘z’Isi’ zizwi nka ‘Secular music’ mu rurimi rw’iwabo, ndetse bigaragara ko ababikora ari bo bakundwa. Indirimbo zabo zirumvwa zikanarebwa cyane. Byarenze aho bigera muri Afurika no mu karere, abahanzi nka Diamond Platinumz bavuye ku mwimerere w’indirimbo zirimo amagambo asanzwe, bimukira kuri ayo akurura muri ubu buryo.

Indirimbo 'Kwangwaru' ya Diamond na Harmonize yiganjemo ubutumwa buganisha ku mibonano mpuzabitsina
Indirimbo ‘Kwangwaru’ ya Diamond na Harmonize yiganjemo ubutumwa buganisha ku mibonano mpuzabitsina

Ubu butumwa bushyirwa mu ndirimbo zabo kugira ngo zikundwe cyane nk’uko bigendekera abahanzi b’Abanyamerika n’abandi b’ibyamamare muri Afurika cyangwa mu Karere. Ibi ni byo bibinjiriza amafaranga atubutse, ubikora bigaragara ko aba aharanira inyungu ze bwite, aka ya mitwe y’amashusho ya YouTube ishiturira abarebyi kuyareba.

Abarinzi b’umuco nka RALC bifuza ko indirimbo z’abahanzi zakabaye ziteza imbere umuco nyarwanda cyangwa se zigatanga ubutumwa bufasha rubanda mu buryo bw’imibereho ya buri munsi. Modeste Nsanzabaganwa mu kiganiro yagiranye na Igihe ati: “Biriya biharaje ntacyo byigisha abantu, ntacyo bibungura cyangwa bibubake. Abahanzi bamenye ko ari abantu bubaka igihugu. (…) bikomeje byagira ingaruka ku muryango nyarwanda.”

Urubuga rw’abasomyi

Ku ngingo nk’iyi, ni ngombwa ko umusomyi atanga igitekerezo cye kuri ubu butumwa bukurura buba mu ndirimbo z’abahanzi, nyuma yo kumenya impamvu ba nyirubwite babikora ndetse no kubona igitekerezo cy’urwego rufite mu nshingano ibikorwa by’abahanzi.

Ese wowe ubu butumwa ububona ute? Ni ngombwa ko abahanzi bakomeza kubushyira mu bihangano byabo? Ese birakwiye ko inzego zifite ububasha zahagarika ibi bihangano? Ibisubizo byose biri mu biganza by’umusomyi, ahasigaye ni ahanyu.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Niho isi yacu igeze, byose bizagira iherezo

  2. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Niho isi yacu igeze, byose bizagira iherezo

  3. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Muravuga abahanzi gusa? Mwanyarukiye ku YouTube se,murasangaho Aho ngo bigisha gukora imibonano mpuzabitsina neza. Nta Radio se murumva zibyigisha. Kdi igitangaje kuri ubu batangije izo nyigisho zabo, nibwo Ingo zisenyuka n’abashakanye baricana kurusha cyera atarabaho.Abo Bose n’abandi batangaza ibisa nabyo,bareberwe limwe, imyanzuro izaze Isa cg ifitanye isano.

  4. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Muravuga abahanzi gusa? Mwanyarukiye ku YouTube se,murasangaho Aho ngo bigisha gukora imibonano mpuzabitsina neza. Nta Radio se murumva zibyigisha. Kdi igitangaje kuri ubu batangije izo nyigisho zabo, nibwo Ingo zisenyuka n’abashakanye baricana kurusha cyera atarabaho.Abo Bose n’abandi batangaza ibisa nabyo,bareberwe limwe, imyanzuro izaze Isa cg ifitanye isano.

  5. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Izi ndirimbo zitubaka zikwiy guhagarikwa zamamaza ubusambanyi ubwo n uburozi baba bariko bararoga urubyiruko n ahazaza h umuryango nyarwanda ariko turi mu minsi yanyuma Shetani ari gukora cyane.

  6. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Izi ndirimbo zitubaka zikwiy guhagarikwa zamamaza ubusambanyi ubwo n uburozi baba bariko bararoga urubyiruko n ahazaza h umuryango nyarwanda ariko turi mu minsi yanyuma Shetani ari gukora cyane.

  7. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Abitwa abahanzi (ninde udahanga) nta rwego rubayobora rubaho, nta mahugurwa ku bijyanye n’ibyo baririmba n’abo baririmbira, ntaho babyigira,…Nina umuyobozi ahemberwa gutanga ubutumwa bwiza ku baturage, yajya mu ntara akabihererwa impamba, uwo muririmbyi we harya yakwizirika ku muco utamutunze ngo bigende bite? Nihabeho amaru
    shanwa n’ibihembo bijyanye no guhanga no guhangira umuco kandi mu ngeri zose maze agahimbazamusyi kave munsi y’ingasire koko.

  8. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Abitwa abahanzi (ninde udahanga) nta rwego rubayobora rubaho, nta mahugurwa ku bijyanye n’ibyo baririmba n’abo baririmbira, ntaho babyigira,…Nina umuyobozi ahemberwa gutanga ubutumwa bwiza ku baturage, yajya mu ntara akabihererwa impamba, uwo muririmbyi we harya yakwizirika ku muco utamutunze ngo bigende bite? Nihabeho amaru
    shanwa n’ibihembo bijyanye no guhanga no guhangira umuco kandi mu ngeri zose maze agahimbazamusyi kave munsi y’ingasire koko.

  9. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Mwabantumwe Njye Mpora Mbivuga , burya Urumogi nirwo rutera byose , ikindi usanga abaririmbyi benshi ari babandi nubundi batazi agaciro kababyeyi , batazi uburere hanyuma ugasanga twirirwa twunva ibishegu byabo Mandi the twararezwe , ( Dede , Fatamano , ntiza nanjye nunveho , nizindi nyinshi ) gusa ibi nibidahagarara ababyeyi bahazaza bazajya barira nkimpinja

  10. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Mwabantumwe Njye Mpora Mbivuga , burya Urumogi nirwo rutera byose , ikindi usanga abaririmbyi benshi ari babandi nubundi batazi agaciro kababyeyi , batazi uburere hanyuma ugasanga twirirwa twunva ibishegu byabo Mandi the twararezwe , ( Dede , Fatamano , ntiza nanjye nunveho , nizindi nyinshi ) gusa ibi nibidahagarara ababyeyi bahazaza bazajya barira nkimpinja

  11. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Ko mutavuga iyo radio ngo ni Fine FM??? Ibyo yamamaza ntabwo murabyumva?

  12. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    Ko mutavuga iyo radio ngo ni Fine FM??? Ibyo yamamaza ntabwo murabyumva?

  13. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    ntabwo twajyaho ngo ducire abahanzi imanza ahubwo nuko bameze nkinsina ngufi itagira nyirayo . tera akajisho kuri YouTube urebe ibihavugirwa kdi byabanyarwanda .tera ugutwi kuri radios stations wumve ibigabiro byamamaza umusambanyi bitwaje ngo nibyabakuru kdi SAA SITA zijoro zitaranagera….igitangaje kurushaho nuko mwamagana izabahanzi nyarwanda mwarangiza mugacishaho izaba diamond nabandi nkawe bohanze yurwanda kdi izo ndimi zabo bamwe bazumva neza. ikindi kdi isi yejo siyo yanone .wakibaza impamvu izo bavugako zirimwamagambo mabi arizo zikundwa nuko aribyo abantu bakeneye ibwo. Ahubwo hagenwa ahantu cg ibihe izo ndirimbo zaba zemerewe gukinwa .

  14. Ubutumwa bw’urukozasoni buri mu ndirimbo z’abahanzi mu mboni ebyiri
    ntabwo twajyaho ngo ducire abahanzi imanza ahubwo nuko bameze nkinsina ngufi itagira nyirayo . tera akajisho kuri YouTube urebe ibihavugirwa kdi byabanyarwanda .tera ugutwi kuri radios stations wumve ibigabiro byamamaza umusambanyi bitwaje ngo nibyabakuru kdi SAA SITA zijoro zitaranagera….igitangaje kurushaho nuko mwamagana izabahanzi nyarwanda mwarangiza mugacishaho izaba diamond nabandi nkawe bohanze yurwanda kdi izo ndimi zabo bamwe bazumva neza. ikindi kdi isi yejo siyo yanone .wakibaza impamvu izo bavugako zirimwamagambo mabi arizo zikundwa nuko aribyo abantu bakeneye ibwo. Ahubwo hagenwa ahantu cg ibihe izo ndirimbo zaba zemerewe gukinwa .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *