Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2020-2021 izazamuka ikiyongeraho miliyari 228.6 z’amafaranga y’u Rwanda,ni ukuvuga 7.5% ugereranyije n’ingengo y’imari yakoreshejwe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye.
Ibi Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Ndagijimana Uzziel yabitangaje ubwo yagezaga ku nteko Ishinga amategeko imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari igomba kuzakoreshwa mu mwaka wa 2020/2021.
Dr Ndagijimana yavuze ko muri rusange muri 2020 ubukungu bw’u Rwanda buzagabanuka kuko buzazamuka ku kigero cya 2% buvuye ku 9.4% bwari bwazamutseho mu mwaka ushize bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije u Rwanda n’isi muri rusange kikaba cyaratumye ibikorwa by’iterambere bisubira inyuma mu bihugu byose, gusa mu 2021 buzazamuka ku kigero cya 6.3% naho mu 2022 buzamuke ku 8%.
Yavuze kandi ko kubera guhungabana kw’ibikorwa by’ubucuruzi ari na byo byavagamo imisoro byahungabanyijwe na Coronavirus, bizagira ingaruka ku misoro yakusanywaga yari isanzwe yinjira ku buryo izagabanuka ikagera kuri miliyari 1421ivuye kuri miliyari 1569 yakusanyijwe muri iyi ngengo y’imari iri gusozwa.
Mu kuziba iki cyuho Dr Ndagijimana yavuze ko Guverinoma izongera inguzanyo ziva hagati mu gihugu no hanze hibandwa ku zihendutse kurusha izindi kandi hakubahirizwa igipimo ntarengwa cy’umwenda w’igihugu.
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo inguzanyo z’imbere azaba angana na miliyari 1962.8frw angana na 60.5% by’ingengo y’imari yose. Ni mugihe inkunga z’amahanga zizaba zingana na miliyari 492.5frw, ni ukuvuga 15.2% by’ingengo y’imari yose, mugihe inguzanyo z’amahanga zizaba ari 783.4frw bingana na 24.1% by’ingengo y’imari yose.
Dr Ndagijimana yavuze ko amafaranga menshi azakoreshwa mu bikorwa by’ngengo y’imari isanzwe, ni ukuvuga ibikorwa bihora bigaruka kuko angana na miliyari 1582.8frw angana na 48%, akazakoreshwa mu bikorwa by’iterambere akangana na miliyari 1294.5% angana na 40% naho miliyari 306.5frw angana na 9.4% agakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta harimo ibyo guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus, kwagura ibikorwa bya RwandAir no kongerera ubushobozi banki y’igihugu itsura amajyambere (BRD).
MINECOFIN yatangaje ko Guverinoma izibanda cyane ku ngamba zo kuzahura ubukungu, kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye hibandwa kongera ibikorwa remezo byarwo, kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kongera imirimo hihutishwa imishinga y’ibikorwaremezo n’ibindi.
Minisitiri Ndagijimana yatangaje ko ingengo y’imari ya 2019/2020 izarangirana n’ukwezi gutaha kwa Kamena, ubu imaze gukoreshwa ku kigero cya 89% kandi ko muri rusange uyu mwaka ugiye kurangira ingengo y’imari yawo ikoreshejwe neza.


