Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yahanuriwe ko atazapfa ahubwo ko azajyanwa mu ijuru ari muzima nk’igihembo cy’uko yitaye ku burenganzira bw’abirabura muri icyo gihugu.

Lethobo Rabalongo wahanuye iby’iri jyanwa mu ijuru rya Mugabe yabihishuriwe kuri uyu wa gatanu w’iki cyumweru mu rusengero rwe rwa Zion General Assembly Church aho yavuze ko yabonye uyu musaza agoswe n’ifarashi.
Ibi ngo bizaba hashingiwe ko Mugabe yafashije abirabura akabarengera arwanya icyabahutaza by’umwihariko akaba yaragariza urukundo abakene.
Yagize ati”nagize iyerekwa mbona Perezida Mugabe yambaye imyenda yera agaragiwe n’abahanuzi bashimira ibyo yagezeho by’umwihariko kwita ku batagira shinge na rugero hanyuma ahita ajyanwa mu ijuru”
Akomeza avuga ko abantu bibeshya kuri uyu mukambwe bavuga ko ari mu marembera nyamara ngo ntacyo azaba nkuko Southern daily South Africa ibitangaza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bivugwa ko uyu muhanuzi aherutse kubohora umukobwa (Deliverance) abanje kumushyiraho umuzindaro ufite uburemere bukabije.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


