Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye itangazo rigaragaza ko ingendo hagati y’intara n’intara ndetse no hagati y’intara n’umujyi wa Kigali zikomeza gusubikwa ndetse na moto zigakomeza guhagarara gukora kubera impamvu zirimo kuba mu ntara hari kugaragara ubwandu bushya bw’icyorezo cya coronavirus.
Mu kiganiro na Radiyo Rwanda, Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko hari abantu bashya banduye COVID-19 babonetse mu karere ka Rusizi bikaba biri mu byatumye umubare w’abanduye coronavirus ku munsi w’ejo ugera ku bantu 11 ikintu kitaherukaga.
Dr Ngamije yavuze ko akarere ka Rusizi konyine kagaragayemo abantu batanu bashya bafite ubwandu bwa coronavirus yanamaze guhitana umuntu umwe mu Rwanda nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuwa 30 Gicurasi 2020.
Mu gihe imibare y’abarwaye coronavirus iri gukomeza kuzamuka bikabije mu bihugu bihana imipaka n’u Rwanda, uturere dukora ku mipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu byo mu karere ruherereyemo ni impamvu iteje impungenge kuko hari abantu bashobora kwambuka baza mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe bityo bakaba bashobora kuba impamvu y’ikwirakwira ry’icyorezo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, na we waruri muri iki kiganiro, yasabye abaturage kugabanya ingendo bakora ndetse no gutanga amakuru mu gihe hari abantu bashya babonye, abo bazi baje bava hanze cyangwa abo babonye binjira mu gihugu mu nzira zitari zo.
Mu Rwanda abantu 370 ni bo bamaze kwandura icyorezo cya coronavirus barimo 11 bagaragaye ejo gusa, abantu 256 bamaze gukira, uwapfuye azize iki cyorezo ni umuntu umwe naho abakirwaye ni 113.


