Gen. Kayihura arenzeho Perezida Museveni —Joseph Mabirizi

Sangiza iyi nkuru

Elton Joseph Mabirizi wigeze kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda yatangaje ko Gen.Kayihura akomeye kurusha abanyapolitiki bose mu gihugu cye ku buryo bibaye ngombwa yakwigizayo Perezida Yoweli Kaguta Museveni.
Fr
Mabirizi akomeza ashimangira uburyo Gen.Kale Kayihura yakoresheje urubyiruko rwa KIFESI n’ ABAYAYE mu kumushyigikira mu rubanza yari yarezwemo na Dr.Cyiza Besigye.
Mu birego bya Dr,Besigye yatanze yavuze ko Gen.Kale Kayihura afite uruhare rukomeye mu gukangurira polisi guhohotera no kwica urubozo abarwanashyaka ba FDC.
Mabirizi yakomeje agira ati:” Museveni ntiyashobora aya mayeli ya Kayihura Kuko uyu mu jenerari afite ubushobozi bwo kuba yakoresha urubyiruko ibyo yifuza byose akarumanura mu mihanda bitewe kandi n’ amafaranga menshi afite”.
Ibi bitangiye kuvugwa cyane mu gihe , IGP Gen. Kayihura n’ abandi b’ abapolisi bakuru 10 bagombaga kwitaba urukiko rwibanze rw’ i Makinde ku italiki 10 Kanama 2016 ariko ntibyakunda.
Mu gihe abatari bacye bari bitabiriye uru rubanza FDC yaregagamo polisi ,impande 2 zihanganye zari zarwitabiriye ku bwinshi ariko byarangiye Gen.Kayihura na Dr.Besigye batahagaragaye nk’ uko twabitangarijwe na Insider.
Uru rubanza ruzasubukurwa ku italiki 29 Kanama 2016.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *