Sport ni kimwe mu bintu bifitiye akamaro umubiri w’umuntu kimuzanira ubudahangarwa kikamurinda kurwaragurika kikamurinda amavunane cyangwa kugira umubyibuho ukabije n’indwara zikururwa no kudakora siporo. Hano twabashakiye uburyo bworoshye kandi bwakorwa na buri wese.
Kugira ngo uhore wumva umeze neza, ukeneye no kurya ibiryo bifite intungamubiri. Ukibanda cyane ku mboga no ku mbuto. Nkuko bisanze ikintu cyose iyo gikabije kiba kibi, niba ubonye ibyo kurya bikungahaye ku ntunga mubiri wirinda kurya ngo urenze urugero kuko aha ntacyo waba urusha umuntu wabibuze, mugihe we azarwara bwaki wowe uzaba warwaye umubyibuho ukabije (Obesity), diyabete, gute, n’izindi.
Bwiza.com yakuzaniye uburwo bugera kuri bune wakora bitagutwaye amafaranga menshi dore ko kubera ko abantu benshi bamenye akamaro ka sport, hari ababigize umwuga bashyiraho n’ibiciro bihanitse, ku buryo ba rubanda rugufi babirebera kure.
1.Kwiruka

Kwiruka ni ingira kamaro cyane kuko bifasha umuntu kubira ibyuya byinshi, bikongerera imbaraga umubiri wose muri rusange, bigafasha umuntu kurwanya amavunane, bikavura umujagararo wo mu bwonko (stress), kubera ibibazo byo mu kazi cyangwa mu rugo umuntu aba yiriwemo. Kwiruka bitwika ibinure bikagabanuka, bigasohokana n’imyanda iri mu mubiri mu byuya bigatuma ugira ubuzima bwiza. Si ngombwo ko wiruka cyane ushobora kwiruka mu rugero wumva rukoroheye kugeza igihe uzumva wakongera umuvuduko. Bikore kugeza igihe wumva wabize ibyuya.
2.Gutwara igare

Gutwara igare ni uburyo bwazagufasha gukoresha amaguru, amaboko ndetse n’igihimba, muri make rituma ukoresha umubiri wose. Igare ni ingenzi kuko ukora sport nk’uwikinira. Uyu ni umwitozo wakwikorera nk’igihe ugiye gusura inshuti n’abavandimwe cyangwa ukarikoresha mu rwego rwa transport ujya ku murimo cyangwa gutembera. Ibi byagufasha kugira ubuzima bwiza no kuzigama amafaraga y’urugendo watakazaga.
3.Koga

Koga ni ibya mbere kuko nabyo bikoresha umubiri wose kimwe n’igare, akarusho nuko byo bigufasha gukoresha amaguru, amaboko igihimba ndetse n’igikanu. Bituma umubiri wose, ugira uburinganire kuko bituma imikaya yose ikora kandi umuntu akabikora yikinira. Abahanga bavuga ko ari ibya mbere mu kuvura umugongo no kuwukomeza. Nakubwira iki niba uzi ko ukunda kugira ikibazo cy’umugongo, egera muganga wawe umugishe inama nakwemerera uzibagirwa ko wigeze kugirana ikibazo n’umugongo.
Koga bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso, byongerera imbaraga umutima ndetse bigafasha ibihaha uburyo bwo gukora neza bityo imyanya y’ubuhumekero ikabyungukiramo. Koga benshi babikora bishimisha n’umuryango wabo basohotse bityo ibuye rimwe rikica inyoni nyinshi.
4.Pompaje (Pushups)

Pompaje igufasha guterura ibiro byawe ushyize amaboko hasi n’amano. Hari abatinya kuyikora ngo iragoye, nyamara iyo utangiye buhoro buhoro ugezaho ukayishobora niyo wakora imwe ejo ujya kubona ukabona ukoze ebyiri bityo bityo, ugezaho ugakora umubare wifuza. Kugirango utayirambirwa hari uburyo bwinshi ugenda uhinduranya bakoramo pombaje. Kimwe na sport zose Pompaje zigufasha kwirinda ibibazo by’umugongo indwara z’umutima ndetse bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri tutibagiwe ko uba ufite imikaya ikomeye kandi oxygen ikagera mu bwonko bigatuma bugakora neza. .
5.Gusimbuka umugozi

Benshi bibwira ko gusimbuka umugozi ari umwihariko w’abana, ariko n’ukwibeshya cyane. Gusimbuka umugozi ni umwitozo uhendutse kandi wakorera ahantu hose niyo haba ari hato.
Gusimbuka umugozi nibyo bihiga ibindi, mu gutwika ibinure byinshi mu mubiri. Biruta indi myitozo. Uyu ni umwitozo ushimisha abantu babikora ndese n’ababireba. Ukaba worohera n’abana bato kandi bakawukunda. Ushatse wawukorana n’abana bawe kubabafite mukabikora mwakuranwa kuko bituma utarambirwa vuba.
Mu gihe urangije gukora umwe muri iyi myitozo ngororamubiri wabize ibyuya byinshi, ntabwo ari byiza guhita wihutira mu rwogero. Jya ubanze uruhuke ndetse n’ibyuya bihagarare. Jya wirinda kunywa amazi akonje cyane uri muri siporo iyo ariyo yose. Mu gihe ugiye kujya koga muri “piscine” jya ubanza unyure mu rwogero kugirango umubiri witegure umenyere amazi kandi byaba byiza ubanje gukora imyitozo mike kugirango amaraso ashyuhe. Igihe ukoze sport ukumva hari ikitagenda kubera kutaziheruka baza muganga ntuhatirize kuko byakugiraho ingaruka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kvicky@bwiza.com


