I Burasirazuba :Uruhare rw’ amadini mu iterambere rurashimishije
Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, arashima uruhare rw’amadimi mu bikorwa bafatanya n’ubuyobozi mu iterambere ry’iyi ntara. Ibi byashimangiwe kuri iki cyumweru tariki wa 14 Kanama 2016 ubwo EAR diyosezi Kibungo yatangizaga umuryango”Boys and Girls Brigade” w’urubyiruko rugamije ivugabutumwa n’iterambere mu rubyiruko. Guverineri Uwamariya yavuze ko amadini n’amatorero afatanya n’iyi ntara mu bikorwa byo kubaka ibikorwa […]
Uganda: Uwahoze ari Nyampinga yakojejejwe isoni n’umwe mu bagize Souti Sol
Itsinda rya Souti Sol ubwo ryakoreraga igitaramo muri Uganda, umwe mu basore barigize yakojeje isoni uwahoze ari Nyampinga wa Uganda Stella Nantumbwe uzwi ku izina rya Ellah, ubwo uyu mukobwa yamusangaga ku rubyiniro ashaka kumusoma ku ngufu undi akabyanga. Uyu musore akigera ku rubyiniro Ellah ngo yaje abyiga abafana ashaka uko agera kuri uyu musore, […]
Jacques Nyungura mu rugamba rwo kwigisha umuco Abanyarwanda batuye muri Diaspora
Jacques Nyungura ni umwe mu banyarwanda bagize uruhare rukomeye mu gushinga no gutangiza Itorero Ndate Cultural Troupe ribyina imbyino gakondo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri torero rigizwe ahanini n’ intore zabyinaga mu matorero akomeye yo mu Rwanda nk’Inganzo Ngali, Indahemuka, Imena,Mashirika ndetse na Ballet National (Urucyerereza). Mu kiganiro na Bwiza.com, Jacques Nyungura yemeza […]
Amafoto 20 utabonye y’ubukwe bwa Rene Hebert na Clementine biyicariye mu munyenga wo gusohorezwa isezerano
Nsengiyumva RenĂ© Hubert umunyamakuru wa ibyishimo.com akaba n’umuyobozi wayo yarushinganye na Uwera Clementine bari bamaranye imyaka ikabakaba 6 aho bishimira kuba basohorejwe isezerano n’Imana. Rene akoze ubukwe mu gihe cyari gishize aho yagiye agaragaza uburyo akunda Uwera Cleentine cyane nko kumbuga nkoranyambaga nka za Facebook na watsapp ndetse akajya abibwira na bamwe munshuti ze aho […]
Nyamagabe: Ambulance y’ibitaro bya Kigeme yahiye ivuye kuzana umurwayi
Ingobyi y’abarwayi (ambulance) y’ibitaro bya Kigeme yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2016, ubwo yari ivanye umurwayi i Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri ku bwamahirwe ariko iyi mpanuka ntawe yahitanye. Umuyobozi w’ikitaro bya kigeme, medecin directeur Nzabonimana Ephraim yabwiye umunyamakuru wa bwiza.com ko ingobyi y’abarwayi yari […]
Guinea :Umuco w’abaturage ukomeje kwibazwaho n’abatuye Isi — AMAFOTO
Ubwoko bw’abaturage bwibera inyuma y’imisozi buzwi ku izina ry’Abadani(Dani) mu gihugu cya Guinea bukomeje gutangaza abatuye isi, aho babika imibiri y’abakurambere babo bakayinywamo itabi. Amafoto atangaje yafotowe aba baturage agaragaza umuyobozi w’ubu bwoko afashe igishushanyo gifatwa nk’igisimbura imibiri y’abakurambere, bisobanuye ko iyo umwe muri bo apfuye adashyingurwa nkuko ahandi bigenda ahubwo ngo babika uwo mubiri […]
Ugisha inama: Yasanze murumuna we arimo gusambana n'umugore we
Maze imyaka 4 nshatse umugore, tumaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa afite imyaka 2 n’amezi 4, umugore wanjye ndamwubaha ndetse nkeka ko nta nicyo yamburanye kuko ateteshwa ubu kurusha uko yaba yarateteshejwe akibi iwabo. Nta kazi yari yabona ariko nta kintu na kimwe yamburanye (niko nabyita).Tariki ya 30/07/2016 ubwo yari weekend ya nyuma y’uku kwezi kwa […]
Kamonyi: Ikigo cy’urubyiruko kibangamiwe no gukora nta internet
Ikigo cy’urubyiruko gikorera mu karere ka Kamonyi kimaze umwaka gitangirwamo amasomo y’imyuga ariko gifite imbogamizi yo kutagira internet, ibi bituma urubyiruko ngo rutitabira iki kigo. Ikibazo cya internet cyagarutsweho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, maze umugore Chantal, umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere, yizeza ko akarere gafite umushinga wo kugeza umuyoboro wa internet […]
Ikigega FONERWA kimaze guha akazi abarenga 60.000
Nyuma y’imyaka ine iyi gahunda itangijwe yo kubungabunga ibidukikije hagamijwe kurwanya imihindagurikire y’ikirere hashyizweho ikigega kitwa (FONERWA) ubu kikaba kimaze gutanga akazi ku barenga 60.000. Ntare Bright, umuyobozi w’iki kigega yatangaje ko gahunda yo gutera amashyamba mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere hamaze guterwa ibiti kuri hegitari 8.500 ku nkombe z’amazi ndetse n’ibindi biti byatewe […]
Inama igirwa abibwira ko bakize
Abahanga mu inyurabwenge ishingiye ku iyobokama bemeza ko hari ugukira kw’ amoko abiri. Hari ugukira ku bintu (imitungo y’ imukanwa n’ itimukanwa) ndetse akaba no gukira ku mutima bigaragarira cyane ku myitwarire ya nyir’ ubwite irangwa cyane n’ urukundo, kwiyubaha, gufasha , kwicisha bugufi n’ izindi gaciro z’ ubumana. Imana mu ijambo ryayo ivuga iti:«Kuko […]
Tinyuka nawe wandike igitabo CNLG izagutera inkunga-Dr Bizimana Jean Damascène
Ibi byashimangiwe n’ Umuyobozi wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène mu muhango wo ku murika igitabo «Un sachet d’Hosties pour Cinq» (Isashi ya hostiya ku bantu batanu) cyanditswe na MURANGIRA CĂ©sar. Kuri iki gihangano Kivuga ku mateka ya Murangira mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Umuyobozi wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yamushimiye ubutwari yagize […]
Menya imyitozo wakora ugahorana umubiri ufite ubudahangarwa
Sport ni kimwe mu bintu bifitiye akamaro umubiri w’umuntu kimuzanira ubudahangarwa kikamurinda kurwaragurika kikamurinda amavunane cyangwa kugira umubyibuho ukabije n’indwara zikururwa no kudakora siporo. Hano twabashakiye uburyo bworoshye kandi bwakorwa na buri wese. Kugira ngo uhore wumva umeze neza, ukeneye no kurya ibiryo bifite intungamubiri. Ukibanda cyane ku mboga no ku mbuto. Nkuko bisanze ikintu […]
Dore ahantu 5 umugabo n’umugore bashobora guterera akabariro hatari ku buriri bikabongerera ubushake
Abagabo n’abagore benshi bakunze kwishyiramo ko gukorera imibonano mpuzabitsina ku buriri ari ihame, nyamara ntibazi ko hari ahandi hantu bashobora kuyikorera bigatuma batarambirwa gutera akabariro bakanarushaho gukundana. 1. Mu bwogero (bathroom) Abagore benshi bavuga ko mu bwogero ari ahantu bumva bishimiye kuko baba bumva ari ahantu hari akayaga kandi hahehereye cyane bityo ngo bumva batekanye […]
Muhanga: Abanyamurenge bakomeje gusaba ko Agathon Rwasa aryozwa ubwicanyi bwo mu Gatumba
Abanyamurenge barokotse ubwicanyi bwakozwe na FNL/PALPEHUTU mu Gatumba i Burundi barasaba ko Depite Agathon Rwansa afatwa akaryozwa uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe inzirakarengane 166. Umuhango wo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge bo mu Gatumba mu mpera z’ icyumweru kirangiye habaye ibiganiro ku Isi yose ahari kominote y’ Abanyamurenge ku nsanganyamatisiko igira iti :”Abanyamurenge turasaba ubutabera, abicanyi […]
U Rwanda rugiye gushyigikira abohereza ibicuruzwa ku isoko ryo muri USA
U Rwanda rwashyize ahagaragara miriyoni 10.5 z’amadorali kugirango ibicuruzwa by’Abanyarwanda bigire agaciro ku isoko rya Amerika, kubongerera igishoro, kubagabanyiriza ikiguzi, kwishingira ibicuruzwa byoherezwa hanze ndetse no kubyongerera agaciro cyane cyane ibicuruzwa byoherezwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Izi ngamba zatekerejweho nyuma yuko hagaragaye ikibazo muri aya mezi 3 n’igice hagati y’ibyinjizwa n’ibisohoka mu gihugu […]
Kujyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ku idini Gatolika bisobanuye iki?
Taliki 15 Kanama ni umunsi ngarukamwaka w’amateka ku idini Gaturika aho ryizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maliya nyina wa jambo aho abakiristu bahamya ko uyu nyina wa Yesu umubiri na Roho bye byajyanywe mu ijuru. Buri mwaka Abakirisitu gaturika bizihiza umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Maliya “Assomption de Marie” aho abemera b’iryo […]
Gen. Kayihura arenzeho Perezida Museveni —Joseph Mabirizi
Elton Joseph Mabirizi wigeze kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda yatangaje ko Gen.Kayihura akomeye kurusha abanyapolitiki bose mu gihugu cye ku buryo bibaye ngombwa yakwigizayo Perezida Yoweli Kaguta Museveni. Mabirizi akomeza ashimangira uburyo Gen.Kale Kayihura yakoresheje urubyiruko rwa KIFESI n’ ABAYAYE mu kumushyigikira mu rubanza yari yarezwemo na Dr.Cyiza Besigye. Mu birego bya Dr,Besigye yatanze yavuze […]
Min.Nsengimana yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ubuyobozi bwiza bafite
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuganga, Jean Philbert Nsengimana yabwiye urubyiruko ko rukwiye kubyaza umusaru amahirwe rufite rukesha imiyoborere myiza mu kwiteza imbere ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko mu muryango w’abibumbye, ababwira ko kuba igihugu gifite umutekano n’ubukungu bukazamuka ku buryo bushimishije ari amahirwe bakwiye gukoresha bakagira uruhare mw’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu. Nsengimana yabwiye urubyiruko ko bakwiye kubyaza umusaruro […]
Rubavu: Abakiristo ba ADEPR biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha
Abayoboke b’Itorero rya Pantekote ryo mu Rwanda (ADEPR), Paruwase ya Rusiza, ho mu murenge wa Bugeshi, mu karere ka Rubavu biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha. Ku itariki 13 Kanama, abagera ku 1500 biganjemo urubyiruko bakoze urugendo rureshya na kilometero enye rwo gukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibiyobyabwenge. Urwo rugendo barutangiriye mu kagari ka Mutovu […]
Iperereza: Bitinde bitebuke Maj. Buyoya azaryozwa akaga Abarundi bakomeje guhura nako
Kuva igihugu cy’u Burundi cyabona ubwigenge muri 1962 byagiye bigaragagara ko Major Pierre Buyoya wabaye Perezida wacyo inshuro 2 zose yahawe misiyo ikomeye n’ Abafaransa yo gusenya igisirikare cyari cyiganjemo Abatutsi. Kuva igihugu cy’ u Burundi cyabona ubwigenge cyari gifite igisirikare cyiganjemo abo mu bwoko bw’ Abatutsi bitewe n’ uko Perezida Lt. Gen Michel Micombero […]
Sugira Ernest yagiye gukomereza impano ye mu ikipe ya As Vita Club
Umukinnyi rurangiranwa akaba na rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, yerekeje muri Congo Kinshasa aho agiye kwitegura imikino y’umwaka utaha iteganyijwe ikazabifashwamo n’uyu musore. Amakuru atangazwa n’urubuga rwa As Kigali, avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere taliki 15 Kanama 2016 ari bwo uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yageze ku kibuga cy’indege ikanombe aherekejwe […]
Major Sabimana wayoboraga FDLR yafashwe
Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) nizo zatangaje ko zataye muri yombi Sabimana Iraguha wari uzwi ku izina rya Mugisha Vainqueur, wari umuyobozi wa FDLR (Foca). Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi, uyu mugabo ngo yafashwe ku wa kane tariki ya 11 Kanama 2016, akaba yareretswe itangazamakuru ku wa Gatanu tariki ya 12 Kanama. Uyu mugabo […]