Nyamagabe: Ambulance y’ibitaro bya Kigeme yahiye ivuye kuzana umurwayi

Sangiza iyi nkuru

Ingobyi y’abarwayi (ambulance) y’ibitaro bya Kigeme yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2016, ubwo yari ivanye umurwayi i Nyarusiza mu murenge wa Kamegeri ku bwamahirwe ariko iyi mpanuka ntawe yahitanye.
Amb
Umuyobozi w’ikitaro bya kigeme, medecin directeur Nzabonimana Ephraim yabwiye umunyamakuru wa bwiza.com ko ingobyi y’abarwayi yari ivuye kuzana umurwayi ku kigo nderabuzima cya Nyarusiza giherereye mu murenge wa Kamegeri yafashwe n’inkongi y’umuriro iturutse muri moteri iyi modoka ikaba yari irimo umurwayi umurwaza , umushoferi ndetse n’umuforomo wari ugiye kuzana uyu murwayi.
Umuyobozi w’ibitaro yakomeje amubwirako ku bw’amahirwe ntawigeze ahitanwa n’iyi mpanuka kuko umurwayi, umurwaza, umushoferi ndetse n’umuforoMo bavuyemo imodoka itangiye gufatwa n’inkongi y’umuriro abatuye hafi bafasha kuzimya iyi nkongi y’umuriro ariko iyi ngobyi y’abarwayi iranga irashya irakongoka.
hh
Hahise hifashisha indi ngobyi y’abarwayi iraza itwara wa murwayi agezwa kwa muganga akaba ari gukurikiranwa n’abaganga ariko kugeza ubu ntakindi kibazo aragira kidasanzwe cyaba cyatewe n’iyi nkongi akaba ari kuvurwa k’uburwayi yari afite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *