Nyuma y’imyaka ine iyi gahunda itangijwe yo kubungabunga ibidukikije hagamijwe kurwanya imihindagurikire y’ikirere hashyizweho ikigega kitwa (FONERWA) ubu kikaba kimaze gutanga akazi ku barenga 60.000.
Ntare Bright, umuyobozi w’iki kigega yatangaje ko gahunda yo gutera amashyamba mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere hamaze guterwa ibiti kuri hegitari 8.500 ku nkombe z’amazi ndetse n’ibindi biti byatewe kuri hegitari 13.000 mu kurwanya isuri.
Ntare yavuze ko iki kigega cyafashije mu bikorwa 3 byo kongera ubuso bw’amashyamba mu gihugu, kuri hegitari 21.000 mu gihugu hose ndetse mu rwego rwo kugabanya ihinduka ry’ikirere, ingo zirenga 6.807 zafashijwe kubona ingufu zidatuma bangiza ibidukikije.
Uyu mushinga watanze akazi ku barenga 60.000 bituma ubuzima bwabo buzamuka mu mpande zitandukanye z’igihugu.
FONIRWA, ngo ifite uruhare rugaragara muri Afurika, mu kuzamura ubuso buhinzeho amashyamba, ikaba ifatanya na Leta ndetse n’abikorera mu mishinga igamije impinduka mu kuzamura ubuso buhinzeho ibihingwa bituma haboneka umwuka mwiza mu Rwanda.
Ibi bikorwa byifashishije impuguke mu bya tekinike kugirango harebwe ko amafaranga ashorwa muri iyi mishinga atuma bagera ku ntego.
Mu cyumweru gishize iki kigega cyasabye minisiteri, ibigo bya Leta, Uturere, abikorera, ibigo by’amashuri, na sosiyete sivile gutanga imishinga yabo igamije kubungabunga ibidukikije, harwanywa ihinduka ry’ikirere habungabungwa ibidukikije.
Ntare yatangaje ko mbere yo gutera inkunga umushinga babanza kuwiga hakarebwa uko ungana ndetse n’ibizakenerwa kugirango uyu mushinga ushyirwe mu bikorwa.
Mu myaka itatu ishize batera inkunga iyi mishinga bateye inkunga umushinga uri hagati ya miriyoni 450 na miriyari 3 z’amanyarwanda ku umushinga umwe.
Umuhuzabikorwa w’iki kigega Mulisa Alex yatangaje ko u Rwanda rushobora kurwanya imihindagurukire y’ikirere mu gihe buri muntu yabigiramo uruhare, agasaba ko hashyirwa imbaraga mu bufatanye bwabafasha guhangana n’iki kibazo.
Alex yagaragaje ko bafite gahunda yo guhuza abafatanyabikorwa bose mu gukumira ihungabana ry’ibidukikije bakarebera hamwe uburyo iki kibazo cyabonerwa umuti urambye.
Mu myaka itatu ishize iki kigega kimaze gushora miriyoni 100 z’amadorali y’Amerika muri iyi mishinga yo kubungabunga ibidukikije, kugeza ubu mu Rwanda hamaze guterwa inkunga imishinga 33 igamije kugabanya ibyuka byohereza mu kirere bigatera ubushyuhe bw’umugabane.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/bwiza.com


