Inama 10 ku isuku y’ibiribwa, kubizigama no kugenzura ubuziranenge bwabyo

Sangiza iyi nkuru

Tariki 07 Kamena buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge bw’ibyo kurya, hagamijwe gufasha ibihugu bitandukanye gufatanya kuzirikana ingamba z’umutekano w’ibiribwa no kugabanya uburwayi bukomoka ku biryo byanduye.

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi(WFP) yo mu mwaka wa 2019,ivuga ko nibura abageze kuri miliyoni 600 ku isi buri mwaka bahura n’uburwayi buturuka ku biryo byanduye,nibura umuntu 1 mu bantu 10 ku isi ahura n’uburwayi nyuma yo kurya ibiryo byanduye.Abana bari munsi y’imyaka 5 bagize 40% by’abafite indwara zituruka ku mwanda wo mu biribwa ndetse abageze kuri 1,25,000 bapfa buri mwaka bazize ibyo kurya byanduye.

Muri ibi bihe hari ingorane zikomoka ku cyorezo cya coronavirus cyugarije isi,abantu bakeneye uburyo bushya bwo kwita ku mafunguro bafata.Kuba abantu bose babaho kuko bariye,ni ingenzi ko buri wese amenya inama n’ibyo yakora ngo afate amafunguro mazima.Mu byo abantu bakora harimo nko kwita ku mipfunyikire y’ibyo kurya,gukurikirana umunsi ku munsi amakuru avuga ku biribwa n’ibindi.

Umunyamabanga w’ihuriro ryita ku buziranenge bw’ibiribwa(Authentication Solution Provider Association),Chander S Jeena,araguha inama 10 zagufasha kwita ku isuku y’ibiryo ufata muri iki gihe cy’icyorezo.

1.Mu gihe ugiye guhaha mu masoko rusange,tegura neza urutonde rw’ibyo ugiye kugura.Ntukagure ibintu udakeneye,guhaha nibura 1 mu byumweru 2 byagufasha kudasesagura cyangwa kuba wabura ibyo kurya mu gihe nk’iki cya covid-19.

2.Kugenzura neza amabwiriza n’ibigize ifunguro tugiye kugura bituma tumenya isano ibyo biryo bifitanye n’indwara zidakira nka diyabete,umuvuduko w’amaraso,umutima n’izindi.Soma neza ibigize ifunguro maze ukore ubushakashatsi bwawe urebe ibigize iryo funguro iyo ari umwimerere,nusanga hari icyongewemo cyangwa ikiburamo icyo gihe ubasha kwirinda kugura icyo kiribwa cyangwa wanakigura ukamenya ingano n’uburyo ugifatamo.Hari na Porogaramu zijya muri telefoni zagufasha gusuzuma ibicuruzwa mu buryo bw’ibanze nka ‘Smart Consumer App’ n’izindi.

3.Reba neza uburyo ifunguro ryawe ripfunyitse cyangwa ripfundikiye.Akenshi inganda zishyiraho amazina yazo,imibare y’ibanga(security hologram,QR code cyangwa scratch code).Nusanga hari ibimenyetso cyangwa imibare byiganywe ntugure icyo kiribwa.

4.Menya itandukaniro -Imboga cyangwa imbuto zangijwe n’ibyazishwaratuye cyangwa zatemweho si byiza kuzirya.Igihe urubuto cyangwa ikibarwa nk’imboga cyangijwe ukabasha kureba imbera hacyo utagitonoye si byiza kukigura cyangwa kugikoresha nk’ifunguro.

5.Mu gihe ugiye ku isoko ijyanire ibyo utwaramo ibintu uhashye kandi niba ari ibikorerwa isuku wibuke kubimesa igihe ugeze mu rugo.

6.Niba ugahira mu isoko rigari cyangwa ububiko bw’ibiribwa,ibuka gusaba inyemezabwishyu y’ibyo uhashye kugira ngo bizagufashe kubara neza no kuba wakurikirana abo wahizeho ibicuruzwa mu gihe hari ibyo ushatse gusobanuza.

7.Nyuma yo guhaha sukura neza imikondo/imishumi y’aho uri bufate.Itandukanya amafunguro atetse n’adatetse mu rwego rwo kwirinda udukoko twava kuri ayo mafunguro mabisi tukajya ku yandi atetse.Ibiryo washyize mu cyuma gikonjesha ntibikarenze icyumweru bikirimo.

8.Mbere yo guteka ibiryo,karaba neza ibiganza kandi woze ibyo ugiye guteka mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’udukoko dutera umwanda.Ntukibagirwe gusukura umufuniko mbere y’uko ufungura niba ari ibyo kurya bifunze mu idebe cyangwa amacupa.

9.Nyuma yo koza neza ibiribwa,ibuka ku bibika ku kigero cy’ubushyuhe byateganyirijwe mu rwego rwo kubirinda kwatakwa n’udukoko dutera umwanda.

10.Icya nyuma muri izi nama n’ubwo hari byinshi umuntu yakora,ni ukugira inama abana no kubatiza bakiri bato gukurikiza ingamba z’isuku nk’izi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *