Abofisiye bashya ba polisi baragirwa inama yo kuba abanyamwuga

Sangiza iyi nkuru

Iyi ntero yashimnagiwe n’ Umuyobozi mukuru wa polisi y’ u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ubwo yibutsaga abofisiye bashyashya ba polisi gushyira mu ngiro ibyo bize kugira ngo bigire umusaruro ufatika mu kazi kabo ka buri munsi.
IGP Gasana yagiriye inama aba bapolisi 405 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) bo cyiciro cya 8 mu muhango wo kubakira ku mugaragaro ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru.
Poli
Mu ijambo rye yagize ati:” Igihe cyose mukore mwihesha agaciro munubahiriza indangagaciro zigenga polisi y’ igihugu kuko u Rwanda rubatezeho uruhare rukomeye, byumvikane ko musabwe kwirinda imyitwarire mibi yatuma mwangiza isura y’ urwego duhuriyemo twese”.
Nyuma y’ iyi nama bagiriwe yo guharanira kurinda umutekano w’ abantu n’ ibintu byabo hagamijwe guhesha u Rwanda isura nziza mu ruhando rw’ amahanga, hakurikiweho igikorwa nyamukuru cyo kohereza aba bapolisi mu kazi mu Turere dutandukanye tugize igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *