Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO, ni uko yatwitse ibisasu biturika byari ibya M23 mbere y’uko itsindwa urugamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ingabo za MONUSCO zitangaza ko zatitswe ibisasu 3334 byari byaratabitswe na M23 muri Pariki ya Virunga muri RDC, aho zari zifite ibirindiro bitandukanye.

Nyuma yo gutsindwa kw’inyeshyamba za M23 mu mpera za 2013, Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zagiye zikanga igikomye cyose zigatangaza ko ari M23 yongeye kwisuganya. Ibi bakabitangaza bashingiye ku mateka y’izi nyeshyamba.
Mu gihe gito izi nyeshyamba zamaze zirwanira mu mashyamba ya Congo, zahangayikishije Leta ya Congo kubera ubukana zari zifite, nyuma yo gutsindwa kwazo ndetse hanatahurwa ibisasu aho zahoze zifite ibirindiro byafatwaga nk’ikimenyetso cy’uko zishobora kwisuganya zikagaruka kwegura intwaro.
Nyuma yo gufata ibirindiro bya M23, Abasirikare ba Leta bagiye batangaza ko hari ibinogo bikusanyirijemo abantu bishwe, bigaragara ko harimo n’abagore bishwe nyuma yo gufatwa ku ngufu aho hantu hari hafitwe na M23. Gusa M23 yatangaje ko amakuru ya leta ya Congo ari ibinyoma “Propaganda”.
Mu gihe gisaga amezi 18 inyeshyamba za M23 zirwanira mu burasirazuba bwa RDC, bakubiswe inshuro mu kwezi ku Ugushyingo 2013, ubwo bavirirwagaho inda imwe n’ ingabo za FARDC zifatanyije n’ iza Monusco, ariko kuva icyo gihe bamwe harimo n’ abayobozi ba Congo bavuga ko M23 yatsinzwe ariko ko ntaho yagiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


