Perezida Kabila yegereye Kagame ku mpamvu z’ ingutu

Sangiza iyi nkuru

Ku italiki ya 12 Kanama 2016, Perezida Joseph Kabila yamaze amasaha mu Mujyi wa Gisenyi uherereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo agirana ikiganiro mbonankubona na mugenzi we w’ u Rwanda , Paul Kagame.
Indorerezi mpuzamahanga zisanga Perezida J Kabila yahisemo kwiyegereza Paul Kagame kugira ngo amufashe mu kunoza gahunda yihaye ( gukemura ibibazo bimwugarije by’ umutekano, ikibazo cya manda ye igiye kurangira,… ).
Joseph-Kabila-et-Paul-Kagame
Isesengura rya Bwiza.com rigaragaza ko ahanini ko mu gihe manda ya J Kabila igomba kurangira mu mpera za 2016 nk’ uko biteganywa n’ amategeko nawe yagiriwe inama yo kwegera Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Perezida Kagame nka bamwe mu bagabo bavuga rikijyana mu Karere k’ Ibiyaga bigali.
Itangazamakuru nyarwanda ryasanze kubonana kw’ aba bakuru b’ ibihugu byombi bishobora gutuma ubutwererane bwongera kuzuka.
Intego 2 nyamukuru aba bayobozi bashimangiyeho mu biganiro bagiranye ni uguhashya burundu Umutwe wa FDLR no kuganiro uburyo gaz yo muri Kivu yabyazwa umusaruro ku mpande zombi.
Muri ibyo biganiro abahagarariye ibihugu byombi (abambasaderi) bahawe inshingano zo kongera gusubukura imirimo yari yatangijwe mbere y’ uko umutwe wa M23 utera Kivu y’ Amajyaruguru.
Iyi M23 yigeze kuzengereza FARDC na MONUSCO igizwe ahanini n’ abanyekongo bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda yatumye Umuryango Mpuzamahanga ushinja u Rwanda kuyitera ingabo mu bitugu.
Amahanga yagiye agira Perezida Kabila inama yo kudakorana n’ u Rwanda
Kuva u Rwanda rwafasha AFDL ya Mzee Laurent Kabila guhirika ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko muri 1996, abazungu bakomeje bagira Joseph Kabila inama yo guca umubano na Leta y’ i Kigali.
Aba bazungu batangaga ibisobanuro bavuga ko babangamiwe na politiki ya Perezida Kagame ishingiye ku inyurabwenge yo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ ibihugu bikennye(commerce sud-sud) mu rurimi rw’ igifaransa.
Impunzi z’ abanyekongo mu Rwanda ntizemera ko Kabila arwanya FDLR
Iyi ntero yashimangiwe na Perezida J Kabila mu kiganiro n’ itangazamakuru cyasohozaga uruzinduko yagiriye mu Rwanda ubwo yagiraga ati:” Iki gikorwa cya gisirikare cyo guhashya FDLR tukimazemo imyaka iri hagati y’ ibiri n’ itatu gusa ntutwigeze twiha igihe ntarengwa ariko mu gihe cyose uyu mutwe ukiriho tuzakomeza guhangana.
Impunzi z’ abanyekongo zivuga ururimi rw’ ikinyarwanda zahunze FDLR hagati ya 1996 na 1997 zikomeje kubabazwa n’ ubuzima bwo mu nkambi mu Rwanda, Uganda no mu Burundi ziratabaza zisaba ko Loni na Leta ya Congo-Kinshasa byakora ibishoboka kugira basubizwe mu byabo mu mutekano n’ umudendezo.
Perezida J Kabila yanavuze kandi ko hari gahunda yo kwimakaza umutekano n’ amahoro muri Kivu zombi bigaragara ko byahungabanyijwe na FDLR.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *