Mugabo,dore ibimenyetso 4 byakwereka ko umugore yagupinze mu gihe cyo gutera akabariro

Mu gihe cyo gutera akabariro usanga abagabo bamwe na bamwe bita ku byishimo byabo ntibarebe ku bo barimo kugatera ngo bamenye uko bamerewe niba babishimiye cyangwa babapinze, nyamara hari uburyo umugabo akwiye kwitaho akamenya niba umugore amufata nk’inzobere cyangwa niba yamupinze. Bimwe muri ibyo bimenyetso umugabo akwiye kwitaho ni ibi bikurikira: 1.Umugore ahumeka bisanzwe Akenshi […]

Ijambo ry’ Imana: Ukwizera kutagira ibikorwa kuba gupfuye ubusa

Uyu munsi tugire kurebera hamwe ’’Kwizera’’, bibiriya itubwira neza ko kwizera ko nyine kudahagije iyo kudafite imirimo. Yakobo 2: 14 17; haravuga ngo: “mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga ko afite kwizera ariko nta mirimo? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? Cg se hagira mwese Data w’ umugabo cg w’ umugore wambaye ubusa, kandi […]

Ngoma:Abagabo bashinja abagore babo kwitwaza uburinganire basenya ingo

Abagabo batuye mu kagali ka Ndekwe Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bashinja abagore babo kwitwaza uburinganire bagakora ibikorwa biteza amakimbirane mu ngo. Bimwe mubikorwa bikorwa na bamwe mu bagore bitwaje uburinganire harimo, kujya mu tubari bagasinda bagataha nijoro no kugurisha imitungo y’urugo batabwiye abagabo. Uku kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ngo bituma hari […]

Ibitego Arsenal yatsinzwe na Liverpool bigiye gutuma Wenger agura abakinnyi babiri

Nyuma yo kunyagirwa imvura y’ibitego na Liverpool mu mukino wabaye mu mpera z’icyumweru gishize,Arsenal ngo igiye kugura abandi bakinnyi 2 bazayifasha kwihimira mu indi mikino iri imbere. Arsene Wenger atangaza ko iyi kipe ikeneye ibikorwa by’ubucuruzi muri iyi Shampiyona, nyuma yo kubabazwa n’ibitego 4-3 yatsinzwe na Liverpool. Uyu mutoza asobanura ko kandi impamvu Liverpool yamuboneranye […]

Ugisha inama: Yanze gucuragura nk’umurage wa se none ari mu mazi abira

Data yapfuye mfite imyaka 13, navutse ndi umuhungu umwe mu bakobwa bane. Mbere yo gupfa yajyaga akora imihango njye mfata nk’iya gipagani, yajyaga ambwira ko ari njye uzamuhamba ngo nkanahabwa amabanga menshi akomeye y’umuryango. Ubwo yamaraga gupfa nyuma y’imyaka 2 gusa nibwo natangiye amashuli yisumbuye, nataha nje mu biruhuko data wacu akambwira ko hari amabanga […]

Lusaka: Mu kwizihiza intsinzi ya Perezida, biyambuye ubusa

Nyuma y’ aho amakuru atangaza ko Edgar Chagwa Lungu yegukanye intsinzi mu matora ya Perezida wa Zambia atsinze Hakainde Hichilema ku manota 50. 3% ashyizwe hanze, abaturage batari bacye bizihije iyi ntsinzi biyambuye ubusa. Mu mihanda y’ umurwa mukuru wa Zambia i Lusaka ndetse no murwa wa kabiri i Ndola, abari bashyigikiye ko Perezida Edgar […]

Umugore wibye uruhinja akarurera imyaka 20 yakatiwe gufungwa imyaka 10

Umugore wo muri Afurika y’Epfo yahamwe n’icyaha cyo kwiba umwana akamurera nk’uwe kugeza imyaka 20,bituma akatirwa gufungwa imyaka 10. Urukiko rwo muri icyo gihugu rwemeje ibyo, nyuma y’uko uyu mugore w’imyaka 51 y’amavuko rumuhamya ibyaha 2, birimo kuba yarariganyije, akanashimuta. Amakuru atangazwa na BBC, avuga ko uyu mugore yibye urwo ruhinja “Zephany Nurse” ubwo rwari […]

Amayobera ku itanga ry’ umwami Mutara III Rudahigwa

Kenshi iyo Abanyarwanda bibutse amateka yabaranze benshi muri bo bemeza ko bari bafite ubumwe busesuye kuko ngo Umuhutu,Umututsi ndetse n’ Umutwa bari bawubanye neza mbere y’ umuzo w’ umukoloni. Iyo ntero rero yakomeje igaruka kugeza magingo aya, aho usanga abanyarwanda by’ umwiyariko turangwa n’ imvugo igira iti”aya mahano yose(ubwicanyi,amacakubiri,urwango,jenoside n’ ibindi)twabirazwe n’ umukolini ari we […]

Kayumba yahamwe n’icyaha, Lt Hafashimana Emmanuel arafungurwa

Muri Mata nibwo Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko gifunze Kayumba Patrick, wari ushinzwe ubutegetsi n’Imari (DAF) na Dr Hafashimana Emmanuel, Umuyobozi wungirije ushinzwe imari muri kaminuza ya UNATEK bashinjwa kunyereza umutungo, kuri ubu Kayumba yahamwe n’icyaha mugenzi we aba umwere arafungurwa. Aya makuru yemejwe na Lt Col Rene Ngendahimana, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda ko Lt […]

“Ese ari imodoka n’umugabo nkwiye kubanza gushaka iki?” Anita Pendo

Anita Pendo usanzwe amenyerewe kuri RBA yahejejwe mu gihirahiro no kwibaza niba agomba kubanza gushaka umugabo cyangwa imodoka, nka kimwe mu bigomba koroshya ubuzima bwe bwa buri munsi. Mu kiganiro Anita Pendo akora buri gitondo na bagenzi be kuri Radio, yumvikanye agisha inama abanyamakuru bakorana ndetse by’umwihariko abaza abamuteze amatwi ngo bamugire inama niba yabanza […]

Perezida Kabila yegereye Kagame ku mpamvu z’ ingutu

Ku italiki ya 12 Kanama 2016, Perezida Joseph Kabila yamaze amasaha mu Mujyi wa Gisenyi uherereye ku mupaka w’u Rwanda na Congo agirana ikiganiro mbonankubona na mugenzi we w’ u Rwanda , Paul Kagame. Indorerezi mpuzamahanga zisanga Perezida J Kabila yahisemo kwiyegereza Paul Kagame kugira ngo amufashe mu kunoza gahunda yihaye ( gukemura ibibazo bimwugarije […]

Ibisasu M23 yasize itabitse byatwitswe

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na MONUSCO, ni uko yatwitse ibisasu biturika byari ibya M23 mbere y’uko itsindwa urugamba muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Ingabo za MONUSCO zitangaza ko zatitswe ibisasu 3334 byari byaratabitswe na M23 muri Pariki ya Virunga muri RDC, aho zari zifite ibirindiro bitandukanye. Nyuma yo gutsindwa kw’inyeshyamba za M23 mu mpera […]

Niba warokamwe n’ibi bintu umenye ko iterambere ryawe rikuri kure

Hari ibintu by’ingenzi bibangamira ubuzima n’iterambere ry’umuntu abantu bagakwiye kureka kuko usanga bikunze kokama imibereho ya buri munsi nyamara abantu ntibabiha agaciro kuko babona ko ari ibintu byoroshye. Kutababarira Kutababarira uwaguhemukiye ni kimwe mu bintu byangiza ubuzima bw’abantu kuko bitera umunaniro ukabije w’ubwonko (stress),bikaba intandaro yo kudakora bikaba isoko y’ubunebwe. Ntabwo bivuze ko iyo ubabariye […]

Abofisiye bashya ba polisi baragirwa inama yo kuba abanyamwuga

Iyi ntero yashimnagiwe n’ Umuyobozi mukuru wa polisi y’ u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ubwo yibutsaga abofisiye bashyashya ba polisi gushyira mu ngiro ibyo bize kugira ngo bigire umusaruro ufatika mu kazi kabo ka buri munsi. IGP Gasana yagiriye inama aba bapolisi 405 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) bo cyiciro cya […]

Kwishyiramo ko abakobwa ari benshi bikomeje kurangaza abasore bashaka kurushinga

Bitandukanye n’ ibihe bya kera aho ababyeyi bahitaragamo abana babo abo bazarushingana, muri iki gihe usanga abahungu bararegeje barashyize agati mu ryinyo bati abakobwa ni benshi nimbishaka nzabonamo uwanjye. Ibyo bituma bamwe mu rubyiruko rugeze aho gushaka ruvuga ko ibyo gushaka umukunzi w’ ukuri ntacyo bibabwiye ahubwo bakishakira umukunzi w’ijoro rimwe bakibwira ko igihe cyose […]

Musanze: Polisi yemeje ko abantu 4 bagwiriwe n'ikirombe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze , yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko kuko bishobora kubatera ingaruka zitandukanye ndetse bikaba binangiza ibidukukije. Ibi kandi byavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira ku itariki ya 15 Kanama, nyuma y’aho aba bantu […]

Burundi: Umunyamakuru Jean Bigirimana arashakirwa mu bapfu

Iminsi imaze kwihirika isaga 25 Umunyamakuru Jean Bigirimana w’ikinyamakuru Iwacu aburiwe irengero, kugeza ubu umuryango we ukaba umushakira mu bapfu nyuma yo kumubura mu bazima dore ko aho batangaje umuntu wishwe bafata iya mbere bajya gusuzuma ko yaba ariwe. Nk’uko byatangajwe na Rfi, ngo ubwo hatahurwaga imirambo ibiri mu mugezi wa Mubarazi, umuryango wa Bigirimana […]