Amayobera ku itanga ry’ umwami Mutara III Rudahigwa

Sangiza iyi nkuru

Kenshi iyo Abanyarwanda bibutse amateka yabaranze benshi muri bo bemeza ko bari bafite ubumwe busesuye kuko ngo Umuhutu,Umututsi ndetse n’ Umutwa bari bawubanye neza mbere y’ umuzo w’ umukoloni.
Rud
Iyo ntero rero yakomeje igaruka kugeza magingo aya, aho usanga abanyarwanda by’ umwiyariko turangwa n’ imvugo igira iti”aya mahano yose(ubwicanyi,amacakubiri,urwango,jenoside n’ ibindi)twabirazwe n’ umukolini ari we muzungu.
Ubwo umwami Mutara III Rudahigwa yatangaga bitunguranye ubwo yari atumiwe mu nama i Bujumbura, Abanyarwanda benshi bamukundaga babwiwe ko umwami wabo yishwe n’ abazungu ariko nta kizamini cya muganga cyakozwe kigaragaza icyamwishe (autopsie).
Mu rwego rwo kumenya inkuru y’ impamo ku rupfu rw’ umwami Rudahigwa, Rushyashya.net yaganiriye n’ umusaza Kabiligi Venant wabaye umupolisi ku ngoma ya Rwanda-Urundi-Congo-Belge mu nyuma akaza kurinda Umwami Rudahigwa yagize ati”nemeza ko urupfu rwa Rudahigwa rwateguwe ndetse anagambanirwa n’ abantu bamubaga hafi”.
Tubajije Mzehe Kabiligi abihishe inyuma y’ urupfu rwa Rudahigwa ntiyazuje kudupfundurira agaseke atubwira ko bishoboka ko Musenyeri Bigirumwami ari we nyira bayazana.
Yasobanuye ati: “impamvu nshinja Musenyeri n’ uko yari mu banyarwanda bacye bari basobanutse kandi bakoranaga n’ abazungu m’ uburyo bwa hafi k’ uburyo ibyari bigiye kuba yari abizi”.
Tumubwiye ko tutanyuzwe n’ ibisobanuro yaduhaye,Kabiligi yarasetse ahubwo azunguza umutwe aboneraho no kutwibutsa ko Musenyeri Aloyse Bigirumwami yari Umujyanama wa Rudahigwa ndetse ngo yari anaherutse mu nama nkuru ya kiliziya Gatolika yari yabereye I Burundi.
Tumubwiye ko ibyo bidahagije kugira twemeze ko Bigirumwami yagambaniye Rudahigwa nibwo Kabiligi nk’ umuntu wabaga ibwami yaduciriye ku mayange uburyo Bigirumwami yababwiye mu nyuma umwami amaze gutanga ko n’ ubundi atari yizeye ko azagaruka akaba ari nayo impamvu atashatse kumuherekeza mu nama yari yatumiwemo mu Burundi.
Aho rero twakwibaza ese koko Bigirumwami yari inyangamugayo ndetse tugendeye ku bikorwa bye bitandukanye ntawatinya kuvuga ko ari intwari mu zindi reka tugenzura koko ko hari inyungu yari afite mu kwicisha Rudahigwa.
Icya mbere ,kuba Kiliziya Gatolika yamaramaje irwanya ingoma nyiginya n’ ihame rya mbere ryerekana ko nubwo Bigirumwami yari inshuti ya Rudahigwa ku bw’ igihango yari afitanye na Kiliziya ntacyari kumubuza kwikora mu nda dore ko uyu mugabo ari we mwirabura wa 2 wahawe ubusaseridoti.
Usesenguye amateka,wasanga urupfu rwa Rudahigwa n’ intsinzi ya Kiliziya ndetse n’ iherezo ry’ ingoma nyiginya (Apocalypse de la dynastie Nyiginya).
Mu gihe itohoza ryacu rigitangira bigaragaye ko Bigirumwami yagize uruhare mu kugambanira Rudahigwa nicyo kintu cyo nyine cyazamubuza ijuru kuko ubuzima bw’ uyu musenyeri bwaranzwe n’ ubwenge,urukundo,ubutwari ndetse n’ impuhwe zidasanzwe.
Ku ruhande rundi, mu gihe Mutara Leon Charles Rudahigwa yaba yarivuganywe n’ abazungu byazababera umuvumo ukomeye cyane ko yari yanatanze u Rwanda ubwo yaruhaga Kristu Umwami ku manywa y’ ihangu.
Nubwo bivugwa kwinshi ;hari n’ amakuru y’ ubwiru ajya atatira igihango akemeze uburyo umugabekazi Ladegonde Kankazi yikoze mu nda(kwicisha uwo yibarutse).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *