img-20200610-wa0015.jpg

Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe

Sangiza iyi nkuru

Umuturage wo mu karere ka Rubavu, witwa Uwase Sauda, avuga ko ababazwa no kuba yaraguze inzu ya Uburiyemuye Jean Damascene mu cyamunara ariko Uburiyemuye akaba yaranze kuyivamo ubuyobozi ntibugire icyo bumufasha mu gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko nyuma y’uko baburanye akamutsinda.

Iyi nzu iherereye mu kagari ka Nengo, umurenge wa Gisenyi, nkuko bigaragara ku ibaruwa umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Nyirashyirambere Emerance, yanditse kuwa 20 Kamena 2019, avuga ko ahaye Uburiyemuye Jean Damascene iminsi 15 ngo abe yatanze inzu. Uyu mwanzuro w’urukiko Uburiyemuye yanze kuwushyira mu bikorwa maze Uwase yiyambaza ubuyobozi bwa Polisi ngo bamuhe abapolisi bo kumufasha ariko kugeza n’ubu umwaka urashize atarabahabwa.

Uwase Sauda yabwiye Bwiza.com ku murongo wa telefone ko ababazwa no kuba yaratereranywe n’ubuyobozi akaba ari kwishyura imisoro y’inzu zinjiriza Uburiyemube. Yagize ati ’’ Njyewe naguze mu cyamunara cya Sacco inzu ya Uburiyemube Jean Damascene taliki 13/5/2019, ariko kugeza ubu byaragoranye ko nabona inzu kandi inzira zirebana n’amategeko zose zararangiye ariko umuhesha w’inkiko yimwe abapolisi bo kuza kumpesha ibyanjye. Ni njyewe ufite icyangombwa cy’ubutaka mbabazwa nuko nishyura imisoro kandi inzu zanjye zikodeshwa amafaranga agahabwa Uburiyemube. Ndasaba inzego zibishinzwe ko zandenganura.’’

Bwiza.com kandi yavuganye na Me Anaclet Nshimiyimana wagurishije mu izina rya Sacco, avuga ko ibyo Uburiyemube ari gukora ari ukwigomeka ku myanzuro y’urukiko kuko ngo yaburanye kabiri atsindwa. Yagize ati” Nta mpamvu ni mwe igaragara yatuma Uburiyemube yakabaye akiri muri iriya nzu uretse kwigomeka. Amaze gutsindwa kabiri kandi urukiko rwatanze kashe mpuruza ihesha Uwase umutungo we.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba, CIP Karekezi Bonnaventure yabwiye Bwiza.com ko aya makuru yo kuba Uwase yarasabye abapolisi bamufasha gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko ntayo azi. Yagize ati” Njye ayo makuru ni bwo nyamenye kuko ibyo gusaba abapolisi bo kumufasha gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko ntabyo namenye. Abaye afite inyandiko igaragaza ko yari yitabaje Polisi yayitwereka tukabona aho duhera dukurikirana ikibazo cye.”

Uretse gutanga inzu,urukiko rwari rwanategetse Uburiyemuye guha Uwase Rwf 3,600,000,HOME BASKET SACCO Rwf 600,000,SACCO Masoro 700,000 na Nshimiyimana Anaclet 700,000.
img-20200610-wa0015.jpg
Inzu yaguzwe na Uwase muri cyamunara
img-20200610-wa0017.jpg
img-20200611-wa0003.jpg
Inyandiko ya mbere isaba abashinzwe umutekano
img-20200611-wa0004.jpg
Indi baruwa yo kuwa 09/06/2020 yasanze Uburiyemuye yarongeye kujurira

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
    ARIKO UBWO NIBWO BWA MBERE MWUMVA IMIKINO IKORERWA I RUBAVU? UYU WE ASHOBORA GUSHIDUKA N’IYO NZU ATAKIYIHAWE, NAYO MAFRANGA YATANZE MU CYAMUNARA NGO ARAGUR’INZU NAYAHOMBA NIHO AZAMENYA KO I RUBAVU HAKUNA MUCHEZO, UBWO YAR’ATARUMVA MURI RUBAVU AHO UMUTURAGE YIMURA ABANDI AHO ATABATUJE? WAGIR’IMANA AKAGUHA INTICA NTIKIZE UKIMUKA KURI GAKONDO NTA N’IGIKORWA REMEZO KIHAGONZE, EJO UKUMVA UMUYOBOZI ARAVUZE NGO NIBWO BWA MBERE AKIBYUMVA, ARIKO SE I RUBAVU BAZAMENYA RYARI GAHUNDA LETA YACU YIFURIZA ABANYARWANDA?

  2. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe

  3. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
    Ikosa ryabaye mbere bateza cyamunara inzu irimo umuntu. Bagombaga kubakuramo mbere y uko cyamunara iba. N Ukuvugako yabaguze nabo muri cyamunara ubwo bagomba kugumamo rero. Ahubwo agomba no kubagaburira kuko niwe ugomba kubatunga.

    1. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
      iyi nzu imaze igihe iburanwa mu nkuko UBURIYMUYE aburana na NKUBILI mu rubanza RC 000572018TGIRBV.
      Ikindi niyo NKUBILI yayitsindira hari indishyi yategetswe n’urukiko mu rubanza RCA 00043/2017/HCMUS ku mutungo yagurishije utari uwe. Kurangiza rero biragoye

    2. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
      iyi nzu imaze igihe iburanwa mu nkuko UBURIYMUYE aburana na NKUBILI mu rubanza RC 000572018TGIRBV.
      Ikindi niyo NKUBILI yayitsindira hari indishyi yategetswe n’urukiko mu rubanza RCA 00043/2017/HCMUS ku mutungo yagurishije utari uwe. Kurangiza rero biragoye

  4. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
    Ikosa ryabaye mbere bateza cyamunara inzu irimo umuntu. Bagombaga kubakuramo mbere y uko cyamunara iba. N Ukuvugako yabaguze nabo muri cyamunara ubwo bagomba kugumamo rero. Ahubwo agomba no kubagaburira kuko niwe ugomba kubatunga.

  5. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
    Inkuru ko yagarukiye mu nzira! Ese ubwo umwanditsi ko atibutse kureba ko iyi case ikiri mu manza?

  6. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
    Inkuru ko yagarukiye mu nzira! Ese ubwo umwanditsi ko atibutse kureba ko iyi case ikiri mu manza?

  7. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
    WASOMYE IMANZA ZACIWE KU KARENGA?

    AKARENGANE MU RUKIKO RUKURU MU RUBANZA RCA 00043/2017/HC/MUS

    IMITERERE Y’IKIREGO:
    * “Gusaba urukiko gutegeka kubahiriza amasezerano y’impano y’inzu ifite imiryango ibiri (C na D) yo kuwa 31/12/1997 hamwe n’igikoni cyayo kigizwe n’imiryango ibiri”.
    – Kujuririra imikirize y’urubanza RC 0095/16/TGI/RBV rwo kuwa 25/04/2017 no kuyitesha agaciro yose uko yakabaye.
    – Gutegeka kwishyura indishyi zinyuranye, igihembo cya avoka n’ikurikiranarubanza Akarengane ku cyemezo cy’umucamanza mu rubanza RCA 00043/2017/HC/MUS wanyuranyije n’itegeko rivuga ko bitemewe guhindura icyaregewe n’uko umucamanza agomba kwita ku cyasabwe cyose kandi kuri icyo cyonyine. Ntabwo yahaye agaciro impamvu yaduteye guhatira abari mu mutungo kugoboka mu rubanza nk’uko bisobanurwa n’itegeko riti: “Guhatirwa kugoboka mu rubanza bikorwa ku muntu wese utaburana urubanza akaba ategereje ko rucibwa ngo arutambamire kandi hari umuburanyi ushaka kumufatanya n’uwo baburana ngo abatsindire mu rubanza rumwe.” UBUSOBANURO Maze gusoma ibikubiye mu “INCAMAKE Y’IBYAGEZWEHO N’URWEGO RW’UBUCAMANZA 2016-2017” kuri III. KUZAMURA UBUDAKEMWA BW’IMANZA, kuri point ya 5 havugwa ku Gusubirishamo imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma zagaragayemo akarengane; zivuga ko mu rwego rwo kwongera ubudakemwa bw’imanza ari bimwe mu ngamba zibanzweho. Nababajwe n’icyemezo cy’urukiko cyo gusesa amasezerano yo kuwa 31/12/1997 uwakoze amasezerano atigeze aregera kuyatesha agaciro mu gihe cy’umwaka nk’uko biteganywa n’amategeko ahubwo nyuma y’imyaka ibiri nibwo yakoze uburyarya agurisha umutungo utari uwe. Niyo mpamvu yagobokesheje abawurimo kugira ngo urukiko rubategeke kuwuvamo no kwishyura indishyi twasabye. Ntabwo twari twishimiye imikirize y’urubanza RC 0095/16/TGI/RBV rwasomwe kuwa 25/04/2017 kuko umucamanza yari yatandukiriye aca urubanza ku kitasabwe. bituma tujurira dusaba urukiko
    1. gutesha agaciro imikirize y’urubanza RC 0095/16/TGI/RBV yose uko yakabaye,
    2. gutegeka NKUBILI Paulin kubahiriza amasezerano y’impano y’inzu igizwe n’imiryango C na D hamwe n’igikoni cyayo nacyo kigizwe n’imiryango ibili yo kuwa 31/12/1997,
    3. gutegeka uwarezwe n’abahatiwe kugoboka kuva muri uwo mutungo no kwishyura indishyi zitandukanye.

    Tumaze kwiyambaza inzira yo ku kujurira mu rubanza RCA 00043/2017/HC/MUS narwo rwasomwe kuwa 18/5/2018 nabwo umucamanza yaratesheje agaciro amasezerano kandi atari cyo cyasabwe mu kirego cyacu. Nyamara iki kibazo cyatangiriye mu nzego z’ibanze muri 2006 ubwo hari hashize imyaka umunani (8ans) gusa, ikirego kigera mu nkiko muri 2007 mu rubanza RC 1117/07/TB/MUK, koperative kunda isuka yaguze umutungo n’abatari ba nyirawo mu mwaka wa 2008 na 2012 ibona n’icyangombwa cy’ubutaka 2265/NYA/BIG cyatanzwe kuwa 12/10/2012 kandi twari twavuguruje amakuru muri komisiyo y’ubutaka kuwa 1/10/2012 ku butaka 2264, 2265, 2267 na 2268. Umucamanza yavuze ko babonye amasezerano y’ubukode burambye kandi mu bimenyetso twatanze icya mbere muri attachments ari icyemezo kivuguruza amakuru harimo na 2265. Twararenganye, muturwaneho duhabwe uburenganzira bwacu kuko umucamanza yaturenganyije, nta tegeko ashingiyeho risesa amasezerano. Abahatiwe kugoboka bagiye bagurisha umutungo bazi ko utari uwabo, n’abaguze bakagura bazi neza ko barikugura n’abatari ba nyirawo bazi ko ikirego cyaramaze kugera mu nkiko babizi, ndasaba kurenganurwa bakawurekura no kwishyura indishyi bikurikiranire uwabagurishije ibitari ibye nk’uko bari babisabwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Bigogwe tariki ya 16/10/2006 bakanga inama z’ubuyobozi. Hari amakosa akunda kugaragara muri kopi z’ibyemezo by’inkiko yo kutita ku cyasabwe hakabaho gusa n’abandukura ibyo umucamanza ubanza aba yaranzuye huzuyemo akarengane kandi umuntu aba yarajuriye asaba kuyitesha agaciro kuko iba yaragaragayemo amakosa menshi n’akarengane. Twashimye ko umucamanza yadusabiye indishyi, ariko azisaba NKUBILI Paulin udafite aho abarizwa hazwi kuko yahamagawe ahatazwi kandi umutungo ufite abawurimo bawubyaza umusaruro Tubabazwa cyane n’uko umucamanza ataduhaye icyo twatsindiye aricyo cyari cyatumye tujurira ko ari “GUTEGEKA KO AMASEZERANO Y’IMPANO YAKOZWE KUWA 31/12/1997 YUBAHIRIZWA” kubera ko yakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko ikindi amasezerano yahindutse itegeko hagati y’abayagiranye kuva tariki ya 31/12/1997 kuko itegeko: “amasezerano akozwe mu buryo bwemewe n’amategeko aba itegeko ku bayagiranye. – Twatanze ibimenyetso by’umwimerere bihuje na kamere y’ikiburanwa kandi bihagije. – Ubuyobozi mu nzego z’ibanze bwagiriye abari mu mutungo wanjye inama yo kuwuvamo barabyanga NKUBILI Paulin yabaga i Congo-Nil ( Rutsiro). Byageze aho ikibazo cyoherezwa mu nkiko NKUBILI Paulin akiba Rutsiro kuwa 02/08/2007 NKUBILI Paulin yanze gusinya ku nyandiko ihamagara umuburanyi mu nkiko mu rubanza RC 1117/07/TB/MUK. – umucamanza yaravuze ngo kuva 1997 kugera 2006 hari hashize imyaka 20 kuko byari byavuzwe n’abarega babeshya urukiko. Ntabwo yigeze yigana ikirego ubushishozi. IMITERERE Y’ICYEMEZO CY’URUKIKO: ” Inshamake y’urubanza GANDIKA Nestor v. Koperative kundisuku mu izina ry’umuyobozi wayo, TWAGIRAYEZU JEAN DAMASCENE , HABIMANA JEAN DAMASCENE , NGEZAHOGUHORA Saveri , NKUBIRI Paulin Rwanda HIGH COURT MUSANZE -RCA 00043/2017/HC/MUS Leonidas BADARA, 2018-05-18 amasezerano y’impano – agaciro k’amasezerano y’impano atarashyizwe mu bikorwa hagashira igihe kirekire. Inshamake y’icyemezo: 1. Urukiko rurasanga GANDIKA Nestor atarakurikiranye impano y’inzu yahawe na NKUBIRI Paulin kubera ko iyo nzu NKUBIRI Paulin yarayigurishije ndetse abayiguze bayiyandikishaho arebera ntiyagira icyo akora akaba yaramaze imyaka 20 adakurikirana iyo mpano ye yahawe muri 1997. Ibi bikaba byerekana ko amategeko ajyanye n’ubutaka atigeze yubahirizwa kuko yagombaga kwandikisha ubwo butaka bwe mu buyobozi bwa Komini. Ikindi amategeko y’ubutaka amaze kujyaho ntabwo ntiyubahirijwe cyane ko ingingo ya 4 y’iteka rya minisitiri N° 002/2008 ryo kuwa 01/4/2008 rigena uburyo iyandikisha ry’ubutaka rikorwa iteganya ko umutungo bwite w’ubutaka n’ubukode burambye bw’ubutaka bigaragazwa ku buryo bwemewe n’amategeko n’icyemezo cy’iyandikisha ry’uburenganzira ku butaka gishingiye ku rupapuro rwemewe cyangwa rwatanzwe na Leta. Gutunga ibintu bitimukanwa byometse ku bindi, gutandukanye n’ubutaka n’ubundi burenganzira ku butaka nk’ubukode burambye, kugaragazwa ku buryo bwemewe n’amategeko n’icyemezo cy’iyandikisha ry’inyandiko mpamo gishingiyeho. Ingingo ya 22 y’itegeko N° 43/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rigenga ubutaka mu Rwanda iteganya ko ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka iryo ari ryo ryose rikozwe n’uhagarariye umuryango rigomba kubanza kwemezwa n’abanditse bose ku mpapurompamo z’ubutaka. Umuntu udafite ububasha ahabwa n’amategeko bwo guhagararira inyungu ze, ahagararirwa n’uwabiherewe uburenganzira ku buryo bwemewe n’amategeko. Kwemeza ihererekanya ry’ubutaka kw’abagize umuryango bikorwa mu nyandiko nyakuri ishyirwaho umukono cyangwa igikumwe ikorewe imbere ya Noteri ushinzwe iby’ubutaka 2. Ku bijyanye n’amasezerano y’impano yabaye hagati ya GANDIKA Nestor na NKUBIRI Paulin atarigeze yubahirizwa ndetse agakorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko, urukiko rurasanga ayo masezerano agomba guseswa kubera ko NKUBIRI Paulin yishe ayo masezerano kandi muri iki gihe kuyashyira mu bikorwa bikaba bitashoboka kubera icyo ayo masezerano yari ashingiyeho cyamaze kugurishwa abandi bantu bakakiyandikishaho mu buryo bukurikije amategeko bityo abaguze na NKUBIRI Paulin bakaba bagumana imitungo yabo baherewe icyemezo cy’ubutaka. 3. Urukiko rurasanga NKUBIBIRI Paulin wishe amasezerano y’impano agomba kubitangira indishyi z’akababaro nk’uko biteganywa n’ingingo ya 86 y’itegeko N° 45/2011 ryo kuwa 25/11/2011 rigenga amasezerano ivuga ko iyo amasezerano yishwe mu buryo bukabije biturutse ku kudakora ibisabwa mu masezerano bitanga uburenganzira bwo gusaba indishyi ku bitakozwe byose mu gihe izo ndishyi zikuraho inshingano zisigaye z’uruhande rwarenganye. Rero mu bushishozi bw’urukiko NKUBIRI Paulin agomba guha GANDIKA Nestor indishyi z’akababaro zingana na miliyoni imwe (1000 000 frw). Incamake y’ikibazo: GANDIKA Nestor ararega NKUBIRI Pauli kuba nyuma y’uko bakorana amasezerano y’impano y’inzu yo kuwa 31/12/1997 iri mu mudugudu wa Shaba, akagari ka Kijote, umurenge wa Bigogwe, akarere ka Nyabihu, byarageze kuwa 1/12/2000 akayigurisha uwitwa KAGIRANEZA Rupiya nawe waje kuyigurisha NGEZAHOGUHORA Saveri na Koperative KUNDA ISUKA. Muri uru rubanza, GANDIKA Nestor yagobokeshejemo abitwa NGEZAHOGUHORA Saveri, HABIMANA Jean Damascène, TWAGIRAYEZU Jean Damascène, Koperative KUNDA ISUKA na KAGIRANEZA Rupiya.

    Icyemezo cy’Urukiko:
    RWEMEJE ko ubujurire bwatanzwe na GANDIKA Nestor bufite ishingiro kuri bimwe.
    RWEMEJE ko amasezerano y’impano y’inzu yo kuwa 31/12/1997 yabaye hagati ya NKUBIRI Paulin na GANDIKA Nestor asheshwe ariko inzu iburanwa ikaguma mu maboko yabayiguze.
    RWEMEJE ko imikirize y’urubanza RC 0095/16/TGI/RBV rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ihindutse kuri byose.
    RUTEGETSE NKUBIRI Paulin guha GANDIKA Nestor indishyi z’akababaro zingana na miliyoni imwe (1 000 000 frw) n’igihembo cy’avoka n’amafranga y’ikurikirana rubanza angana n’ibihumbi magana atandatu (600 000 frw).
    RUTEGETSE NKUBIRI Paulin guha KOPERATIVE KUNDA ISUKA, TWAGIRAYEZU Jean Damascène na NGEZAHOGURUORA Saveri buri wese igihembo cy’avoka n’amafranga y’ikurikiranarubanza agana n’ibihumbi magana atandatu (600 000 frw) kuri buri muntu.
    RUTEGETSE ko NKUBIRI Paulin gusubiza GANDIKA Nestor ingwate y’amagarama yatanze mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu no mu rukiko rukuru, urugereko rwa Musanze angana n’ibihumbi ijana na makumyabiri na bitanu (125 000 frw).
    Imanza zifashishijwe: Amategeko n’izindi nyandiko byifashishijwe

  8. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe

  9. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
    IBYO MU NKIKO NI AGAHOMAMUNWA, NANJYE UMUCAMANZA YANCIRIYE URUBANZA KIREHE MWATSE COPIE DE JUGEMENT NGU NJURIRE ARAYINYIMA BIRANGIRA BAJE GUTEZA IBYANJYE

  10. Rubavu: Amaze umwaka aguze inzu muri cyamunara none yarayimwe
    IBYO MU NKIKO NI AGAHOMAMUNWA, NANJYE UMUCAMANZA YANCIRIYE URUBANZA KIREHE MWATSE COPIE DE JUGEMENT NGU NJURIRE ARAYINYIMA BIRANGIRA BAJE GUTEZA IBYANJYE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *