Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka CNDD FDD, riri ku butegetsi mu Burundi, bikomye Abanyekanada 2 aribo Roméo Dallaire wahoze ayoboye ingabo za MINUAR mu Rwanda na Louise Arbour wari umucamanza mukuru mu rukiko rw’ i Arusha (TPIR) mu gihugu cya Tanzaniya, ko bafite intego yo guhirika ubutegetsi bw’i Burundi.

Aba banyamuryango ba CNDD FDD bavuga ko aba babiri (Dallaire na Louise Arbour ) bashaka kuza mu karere bagambiriye u Burundi, bagahirika ubutegetsi buriho nyuma bakabona uko bata muri yombi abayobozi babwo.
Iri tangazo ryasohowe mu gihe ONU iteganya kohereza abapolisi 228 mu Burundi bo bavuga ko bazaba boherejwe ku nguvu, ibyo CNDD FDD ikaba ibifata ko ari ubugambambi bwa Dallaire na Louise Arbour bwo gushaka kubahirika, bikazaca mu nzira yo gufasha opozisiyo nk’uko Dallaire yafashije Inkotanyi zikagera ku butegetsi mu Rwanda.
Bakomeza bavuga ko Roméo Dallaire na mugenzi we bafite umugambi wo gushakira amasoko abasirikare b’igihugu cyabo, bakoherezwa mu karere k’ibiyaga bigali no mu Burundi, ibi bakabibona nko kwirengagiza demokarasi.
Roméo Dallaire, ngo niwe wafashije Inkotanyi, akazivana ku Murindi azinjiza muri CND buhoro buhoro, ibi ngo akaba yarabikoraga ari umuyobozi w’ingabo za MINUAR.
Abanyamuryango ba CNDD FDD bakaba babona ko ibyo yakoraga mu Rwanda icyo gihe aribyo yakora mu Burundi, Leta y’u Burundi ikazisanga yinjiriwe ikanahirikwa.
Abasirikare basaga 500 b’Inkotanyi ngo Roméo Dallaire yagiye abinjiza muri CND abavanye ku Murindi, akabinjiza bafite n’intwaro zo kwirwanaho, akaba yarabinjizaga avuga ko agiye kuzana inkwi zo gutekesha.
Ibi ngo byafashije Inkotanyi gutsinda urugamba dore ko byazoroheye kwinjira mu mujyi wa Kigali, ibi rero bikaba bitera ubwoba cyane iri shyaka ry’i Burundi ko igihe aba bapolisi b’umuryango w’Abibumbye cyangwa abasirikare bazaba binjiye mu Burundi, bashobora kuzahirika ubutegetsi buriho mu ibanga.
CNDD-FDD ikaba itangaza ko abapolisi 228 Loni ishaka kohereza mu Burundi atari ab’amahoro, ko bazaba boherejwe ku ngufu hadakurikijwe amategeko dore ko hari ibihugu byinshi ngo bitanashyigikiye uyu mwanzuro, ibyo bihugu ni Angola, Venezuela, Egypt, Ubushinwa, Uburusiya n’ibindi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


