Abapasiteri 2 bungirije Umuhanuzi Mboro, bafotowe baterera akabariro abagore babo mu bihuru

Sangiza iyi nkuru

Abapasiteri 2 bivugwa ko bungirije Umuhanuzi Paseka Motsoeneng uzwi ku izina rya Mboro, bafashwe banafotorwa bakorera imibonano mpuzabitsina n’abagore babo mu bihuru mu mpera z’icyumweru gishize.
sex-in-bushes
Mu gace gakikijwe n’ibihuru ahahoze ikibuga cy’indege mu majyepfo ya Durban ho muri Afrika y’Epfo aba bafatiwemo, bivugwa ko hasanzwe harabaye indiri y’ubusambanyi no kwishimisha ku bakundana.
The southern daily ivuga ko amashusho yafashwe hakoreshejwe telefoni, agaragaza umwe muri aba bagabo amanura ipantaro yegera umugore, undi nawe yamwihugikanye hagati y’ibyatsi birebire bikikije ako gace.
Itangazamakuru ngo ryashatse kumenya impamvu nyamukuru, aba bagabo bashatse guterera akabariro mu bihuru, ariko ntibyakunda bikaba bicyekwa ko baba bari bakubwe bakananirwa kwihangana ngo bagere mu ngo zabo.
Aba bagabo bakoze ibi, nyuma y’uko umuyobozi wabo Mboro aherutse gutangaza ko urusengero rwe ari urw’umugisha ngo byanamufashije kujya mu ijuru akaganira na Yesu akaza kuzana n’amafoto bari kumwe, gusa ku bw’ibyago ngo telefone yafotoje barayibye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *