Burundi: Umuturage ashinja inzego z’ umutekano kumutera urushinge ku mabya

Sangiza iyi nkuru

Ibi byagiye bishimangirwa cyane muri raporo ya Loni aho byagaragaye ko hari ubwicanyi bukabije ndetse n’ iyicarubozo abashinzwe umutekano bakomeje gukorera abaturage.
Kuva muri Mata 2015, u Burundi bwinjiye mu icuraburindi nyuma y’ aho Pierre Nkurunziza agundiriye ubutegetsi agahitamo kuyobora manda ya 3 binyuranyije n’ Itegekonshinga rigenga igihugu cye.
Umwe mu bantu batewe inshinge ku mabya yatangarije BBC uburyo yakorewe ibyamfura mbi aho yagize ati: ” Baduteye inshinge ku mabya , ariko ku giti cyanjye sinegeze menya neza umuti wari washizwe mu rushinge, gusa abapolisi bakomeje kudushinja ko twitabiriye imyigaragambyo, twakomeje tubabwira ko tutigeze tujya mu mihanda bakatwemeza ko bafite amafoto n’ amashusho yacu turi mu myigaragambyo” .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hagati ya Mata 2015 na Mata 2016, abantu basaga 600 nibo bamaze gukorerwa iyicarubozo n’ ubwo inzego zitungwa agatoki zikomeje kwigiza nkana zivuga ko amategeko ahana rusange mu Burundi ahana ibyo bikorwa by’ ubugome nk’ uko BBC ibikesha raporo ya Loni.
Loni yamaze gukusanya ibimenyetso byinshi bikubiyemo imbwirwaruhame zagiye zikoreshwa na Leta y’ u Burundi bigaragaza ko hashobora kubaho jenoside.
Kuri iyo ngingo, Loni yahaye Leta ya Nkurunziza amezi 2 kugira ngo itange ibisobanuro ku byo iregwa(…).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *