Kuri iki cyumweru nibwo kuri stade Amahoro hateganyijwe usozwa ry’iserukira muco ry’iminsi ibiri ry’indirimbo zihimbaza Imana, rizaba ku nshuro yaryo ya 9 rikazahuza amakorali 13 azaturuka mu bihugu bitandukanye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Iri serukiramuco ry’indirimbo zihimbaza Imana rigiye kubera mu Rwanda bwa mbere rikazajya ritangira saa munani z’amanywa.

Rev. Mutabazi Erisa, umupasitori muri Catederali ya mutagatifu Etienne yateguye iserukiramuco ry’uyu mwaka akaba yavuzeko iri serukiramuco rizazana ingaruka nziza ku muryango nyarwanda.
Yavuze ko basabwe kenshi gutegura iri serukiramuco ariko barabyanga kuko bashakaga kubanza kwiyubaka kugirango bategure ibintu byiza bigirira umumaro abakirisitu gusa ahubwo bizagirira umumaro n’umuryango nyarwanda wose.
Ubutumwa buzatangirwa muri iri serukiramuco buzaba bugamije kureba ibyo abantu bakeneye mu buzima bwa buri munsi, kongererwa ubushobozi, kwizera Imana gushaka ibyahindura ubuzima bw’abaturage ndetse n’ubufatatanye mu karere.
Intego y’iri serukiramuco ry’indirimbo zihimbaza Imana iboneka “Abafiripi:3:13-14.
Iri serukiramuco ryateguwe ku ubufatanye na Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, na Minisiteri ya Siporo n’Umuco.

Amakorari azitabira iri serukiramuco harimo azaturuka St Albans, St. Andrew na St. Bathlomew, azaturuka muri Tnanzania, St. Paul’s Cathedral Namirembe, All Saints Cathedral Kampala, Chorus Anjeloroum zizaturuka Uganda.
St. Stephens Cathedral na , All Saints Cathedral zizaturuka muri Kenya, All Saints Cathedral izaturuka I Juba muri Sudani y’Epfo, St. Cathedral Etienne yo mu Rwanda, Diocese Kigeme, Diocese Shyira, na koraliizaturuka muri Diocese ya Byumba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie


