Uwashinze ishyaka Perezida Joseph Kabila abarizwamo ashinjwa kugira ubwenegihugu bubiri

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cyo kugira ubwenegihugu bubiri cyongeye guhagurikirwa ubwo abayobora ishyaka PPRD bashinjaga Charles Mwando Nsimba gutunga ubwenegihugu bwa Congo n’ ubw’ Ububiligi mu gihe Itegekonshinga ry’ iki gihugu ryemera ubwenegihugu bumwe.
kkk
Depite Mwando Nsimba uri mu ngenzi mu bashinze ishyaka PPRD , Perezida Joseph Kabila abarizwamo yatangaje ko afite ubwenegihugu bumwe gusa ari ubwa b’ Abanyekongo.
Mwando wahoze ari Visi Perezida w’ Inteko Nshingamategeko muri iki gihugu yahise atangaza ko yigeze kugira ubwenegihugu bw’ Ububiligi ariko akaba yarabuhagaritse mu mwaka w’ I 2007 nk’ uko bigaragazwa n’ icyemezo yabonye ku italiki ya 1 Kamena 2007.
Mu kiganiro n’ itangazamakuru I Kinshasa, Hon. Mwando Nsimba yagize ati:” mbamenyesha ko kugeza magingo aya mfite ubwenegihugu bumwe ubwo si udundi n’ ubwa Congo-Kinshasa n’ ikimenyimenyi maze kubona visa y’ u Bwongereza byumvikane neza ko iyo nza kuba Umubiligi sinari kuyikenera”.
Kuba Mwando ari mu banyamuryango bashinze iri shyaka riri ku butegetsi akaza kurivamo akaba ari we Perezida wa G7 nk’ ihuriro rirwanya Perezida Kabila bishobora kuba intandaro yo kumukurikirana bamushakaho ibyaha.
Gusa bikomeza kuyobera abatari bacye ukuntu Charles Mwando Nsimba yabaye Minisitiri ushinzwe ubwikorezi ndetse kuva taliki ya 6 Gashyantare 2007 ahabwa nshingano zo kuba Minisitiri w’ Iterambere ry’ icyaro muri Guverinoma yayoborwaga na Antoine Gizenga kandi afite ubwenegihugu bw’ ababiligi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Charles Mwando Nsimba yasabye ko hakomezwa gukorwa iperereza ku bayobozi bo mu rwo hejuru batunze ubwenegihugu burenze bumwe bityo raporo igatangwa muri Leta.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
zamubandi Saido/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *