Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Donald Trump mu rugamba rwo guhatanira kuyobora Leta Zunze ubumwe za Amerika, Paul Manafort yigeze kuba umujyanama ukomeye wa Perezida Mobutu wigeze gutegeka Congo-Kinshasa icyitwa Zaire.

Nyuma yo guhuza Perezida Mobutu na Nixon wigeze kuyobora USA, Paul Manafort yigeze no kuba umujyanama ushinzwe kwamamaza Perezida wa Ukraine , Viktor Ianoukovitch icyo gihe yahembwe amadorari y’ amanyamerika miliyoni 13 nk’ uko tubikesha New York Times.
Manafort akoresheje ubuhanga bwe, yatumye Leta Zunze za Amerika zikomeza kugirira Mobutu icyizere ndetse zinamugenera inkunga ikomeye bituma abasha kurama ku ngoma n’ ubwo byaje kurangira azanye ubwibone ashaka kwishikuza Amerika nayo iramurekura kugeza igihe politiki ye icika amazi mu gihugu yari yarifatiye no mu ruhando rw’ amahanga abura ijambo.
Inyandiko zigaragaza uruhare rwa Paul Manafort ku butegetsi bwa Viktor Ianoukovitch zaje gutoragurwa mu biro bye nyuma y’ aho uyu mugabo wahoze ategeka Ukraine ahirikwa agahungira mu Burusiya.
Gusa n’ ubwo Paul Manafort yakomeje gushyirwa mu majwi gufata ako kayabu k’ amadorari ntabwo byagaragaye mu nyandiko n’ imwe muri izo zasanzwe mu biro bya Ianoukovitch amaze guhunga.
Muri politiki yo muri Leta Zunze za Amerika , umurepubulikani , Manafort w’ imyaka 67 y’ amavuko azwiho ubuhanga nk’ uko yagiye abigaragaza ubwo yari ashinzwe kwamamaza abaperezida Gerald Ford na Ronald Reagan mu myaka ya za 1970 na 1980.
Si ibyo gusa, kuko yanabaye umujyanama wa George Bush Mukuru mu mwaka w’ i 1988 ndetse aza no guhagararira itsinda ryamamaje Bob Dole n’ ubwo yaje gutsindwa na Bill Clinton muri 1996.
Mu ntangiriro z’ umwaka w’ I 1980, Paul Manafort yashinze itsinda ry’ abanyapolitiki yagiraga inama ryari rigizwe na Jonas Savimbi warwanyaga Santos muri Angola, Perezida wa Philippines, Marcos , Mobutu Sese Seko wa Zaire, Guverinoma ya Kenya ndetse ni ya Nigeria byari bihagarariwe mu cyo Manafort yari yise BMSK.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
Â


