Nyarutarama: Ukekwaho iterabwoba yakomerekeje umupolisi amurashe mbere yo kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yakurikiranye ikarasa umuntu wakekwagaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba wari wihishe mu nzu i Nyarutarama.

Polisi y’igihugu mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kane ikaba yatangaje ko uwo wakekwaga ari uwitwa Channy Mbonigaba wari waturutse mu Karere ka Rubavu.

Kuva mu mwaka ushize, igipolisi cy’u Rwanda kivuga ko gikurikirana abantu gikekaho kuba bakorana n’imitwe y’iterabwoba y’abanyamahanga, ndetse benshi mu bakekwaga bakaba baragiye bagezwa imbere y’inkiko.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Polisi y’igihugu mu itangazo ryayo ikaba isoza yizeza rubanda, by’umwihariko abaturage ba Nyarutarama, ko igikorwa yakoraga muri aka gace cyarangiye ndetse ibintu bikaba byasubiye mu buryo.

Biravugwa ko igikorwa cyo gushaka uyu mugabo cyamaze amasaha nk’atatu mu gicuku cyo kuwa Gatatu, aho ukekwa yabanje kurasa umwe mu bapolisi bari bagiye kumufata agakomeretsamo umwe mbere y’uko nawe araswa agahita yicwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *