Mu gihe cyo hambere Umuhango wo kurya ubunnyano no kwita umwana izina ugikurikizwa wasangaga hari igihe biba ngombwa ko uwo mwana bamuha itabi. Ese ibi byaterwaga ni iki byakorwaga gute?

Ubusanzwe uyu muhango wo kurya ubunnyana wakorwaga igihe umwana yabaga amaze iminsi 8 avutse aho ababyeyi bateguraga uwo munsi ku buryo budasanzwe ariko ahanini ukaba waraharirwaga abana.
Muti byakorwaga bite?
Bafataga amasuka y’udufuni, bagaha abana bakiri bato, bakajya guhinga hafi aho y’urugo, iyo bamaraga guhingura bajyaga mu rugo, bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya.
Ku ntara basasagaho amakoma, bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga, kandi bagizemo utubumbe twinshi, buri mwana akagira akabumbe ke.
Abahanga mu muco nyarwanda bavuga ko akabumbe kose kabaga kageretseho agasate k’umutsima,bakazana amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto bagatereka aho, abana bakaza bakabaha amazi bagakaraba bakarya, bakabaha n’amata bakanywa bose uko bangana.
Kubyita ubunnyano n’uko babaga babigize utubumbe twinshi tumeze nk’utwo umwana annya impande zose.
Iyo bamaraga kurya, ntibabahaga amazi yo gukaraba, barazaga bagahanaguriza intoki zabo ku mabere ya wa mubyeyi, bavuga bati:Urabyare abana benshi, abahungu n’abakobwa ”N’uko abana bakita uruhinja amazina”.
Abana ntibatahaga iwabo imuhira na nyina w’Umwana ntiyahagurukaga aho yicaye, kereka umwana abanje kunnya cyangwa se kunyara nyina yabaga yamuhaye amata, yamuhaye ibere, agira ngo annye cyangwa anyare vuba.
Iyo umwana yabaga yatinze kunnya cyangwa se kunyara, bamutamikaga itabi akaruka, bakabona kugenda. Kugenderaho ni ugusurira umwana nabi, agapfa.
Ubwo buryo akaba aribwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.
Iyo bamaraga kurya ubunnyano, umwana yanyaye akanannya, bwamaraga kwira abana bagasubira iwabo. Umugore agasasa, noneho agataha ku buriri akararana n’umugabo we, ariko umwe akirinda undi.
Igihe cyo mu museke, umugabo akabwira umugore ngo naze baterure umwana (gukora imibonano mpuzabitsina),Barangiza umugabo agasohoka akajya hanze, yava hanze, akaza agasanga umugore yamushyiriye intebe mu irebe ry’umuryango.
Iyo umugabo yaterurega umwana atavuye hanze, byabaga ari ukumuvutsa ibyiza akazaba imbwa, akazapfa atagize icyo yimarira. Nuko umugabo akaza akicara ku ntebe ati : “Mpa uwo mwana yewe wa mugore we”, umugore akamuhereza umwana. Se w’umwana akamusimbiza agira ati :
“Kura ujye ejuru, nkwise kanaka”. Umugore nawe iyo ashatse yita umwana izina, akagira ati : “Nnya aha, nyara aha, nkwise kanaka”, ubwo akita umwana izina, akabisubiramo ariko izina rihama ni iryo umwana yiswe na se.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu hari uduce tumwe na tumwe tw’u Rwanda uyu muhango ugikorwamo ariko bigakorwa badashingiye ku muco wa kera ahubwo bagashingira ku bigezweho n’ubwo henshi bitagikorwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


