Kugundira no kurwanira ubutegetsi muri Afurika byabaye karande aho usanga abaperezida bifuza kuyobora kugeza bapfuye byaba na ngombwa ingoma zabo bakaziraga abana babo.
Iyo myifatire rero ituma abandi banyapolitiki batabyumva kimwe(opposants) bakoresha inzira zinyuranye kugira ngo bahindure amateka.
Intambara y’ amasasu ndetse n’ iya politiki ni zimwe mu nzira zikoreshwa n’ abarwanya za Leta kugira ngo bazihirike mu buryo bwose bushoboka.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ibihugu byagiye bivugwamo abanyapolitiki bifuza impinduramatwara bisanzwe bitegekwa n’ abanyagitugu(dictators).
1 .Dr Cyiza Besigye :

Nyuma yo kwifatanya na NRA ku rugamba rwo kubohora Uganda kuva 1981 kugeza 1986 , yatangiye kudahuza na Perezida Museveni bituma atangira guharanira impinduramatwara ya politiki muri Uganda.
Icyo gihe muri 2000 yashimangiraga ko Museveni yatandukiriye umurongo wa politiki baharaniraga ubwo Dr.Besigye yahisemo gutangira guharanira kuba Perezida abicishije mu matora kuva muri 2001 kugeza magingo aya byaramuyobeye.
2.Etienne Tshisekedi :

Uyu mukambwe w’ imyaka 84 y’ amavuko azwiho kurwanya ubutegetsi bwose bwabaye muri Congo-Kinshasa kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Tshisekedi yatangiye politiki kuva muri 1960 kugeza magingo aya aracyagaragaza inyota yo gutegeka igihugu cye n’ ubwo ababikurikiranira hafi batamuha aya mahirwe bitewe n’ imyaka yibitseho.
3. Ngendakumana Leonce

Uyu munyapolitiki w’ umurundi yatangiye kwigaragaza akiri muto ubwo yakoraga ishyaka ry’ abakozi(UBU) ndetse ari no mu bantu bacye bashinze ishyaka FRODEBU kuko muri 2006 yaribereye Umunyamabanga Mukuru.
Ibitekerezo bye bya politiki byerekana ko uyu mugabo afite inyota yo kuyobora igihugu n’ ubwo bigaragara ko igihe kigenda kimusiga.
4.Faustin Twagiramungu:

Umwe mu banyapolitiki b’Abanyarwanda bakangutse kare barwanya Leta ya Perezida Habyalimana itarajyaga ivugirwamo kugeza n’ ubwo yemeye amashyaka menshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri urwo rugamba rwa Twagiramungu ntiyahishe ko nawe ashoboye kuba Perezida w’ u Rwanda nyuma y’ aho ahungiye mu Burayi ataye umwanya wa Minisitiri w’ Intebe muri Guverinoma y’ ubumwe.
Muri 2006, Twagiramungu yiyamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika nk’ umukandida wigenga ntibyamuhira ariko kugeza magingo aya aracyagerageza amahirwe kuko yashinze ishyaka mu rwego rwo guhindura umukino.
5.John Garan de Mabior:

Yabaye umunyapolitiki w’ icyamamare muri Sudani y’ Amajyepfo ubwo yayoboraga SPLM mu gihe cy’ intambara ya 2 hagati ya Sudani y’ Amajyefo na Leta ya Karthoum.
Niwe Visi Perezida wa mbere wa Sudani kuva ku italiki ya 9 Nyakanga kugeza ya 30 Nyakanga 2005 ubwo yapfaga azize impanuka ya kajugujugu.
6.Jonas Savimbi:

Uyu munyapolitiki ndetse n’ umuyobozi w’ igisirikare washinze UNITA yahangaye n’ abakoloni bo muri Portugal bategekaga Angola , nk’ inyeshyamba yarabarwanyije hagati ya 1966 na 1974.
Angola imaze kwigenga muri 1975, Jonas Savimbi wifuza kuba Perezida yarwanye intambara ikomeye na MPLA ya Edouardo Santos kugeza ubwo arashwe n’ ingabo za Leta muri 2002.
7.Morgan Tsvangirai:

Yiyamarije kuba Perezida mu mwaka wa 2002 ndetse na 2008 ariko ntibyamushobokera kuko Mzehe Robert Mugabe yamubereye ibamba.
Tsvangirai, yabaye Minisitiri w’ Intebe ya Zimbabwe kuva muri 2009 kugeza mu mwaka wa 2013.
8.John Fru N’di (Cameroun):

Yatangiye guhangana na Perezida Paul Biya muri 1992 ariko kugeza magingo aya, yakomeje avomesha akayunguruzo bitewe n’ imiterere ya politiki mpuzamahanga ya Biya.
9.Gilchrist Olympio (Togo):

Uyu ni umwana wa Sylvanus Olympio wabaye Perezida wa mbere wa Togo akaza kwicwa na Gnansimbe Eyadema.
Uko bimeze kose, Gilchrist Olympio ntiyigeze agoheka kuko nawe yakomeje aharanira gutera ikirenge mu cya se ariko umuryango wa Gnassingbe ntiwamworohera.
10.Me Benewede Sankara (Burkina Faso):

Uyu munyapolitiki wari usangiye ibitekerezo na Capt.Thomas Noel Isidore Sankara niwe wongeye kuzura ishyaka rye, UNIR/MS ndetse anahangana na Blaise Compaore mu matora ya Perezida mu Ugushyingo 2005 usibye ko yaje gutsindwa cyane .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


