Ikibuga cy’indege zitagira abapilote [Drones] cyatangiye gukorwa mu Karere ka Muhanga, mu Murenge wa shyogwe, mu minsi mike zikazatangira kugeragezwa ngo zifashe mu bikorwa by’ubuzima.
Izo ndege zizajya zifashishwa mu bikorwa byo kugeza amaraso n’imiti mu bice by’icyaro bigoye kugerwamo n’imodoka. Ni gahunda ya Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Sosiyete ya Zipline International yo muri Amerika.
Ku ikubitiro ebyiri muri izi ndege zageze mu Rwanda nk’ uko biherutse gutangazwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivile.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA), cyibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko indege ebyiri za Drone zagejejwe mu Rwanda. Akaba ari ho ha mbere muri Afurika hagiye gukorerwa igeragezwa kuri izi ndege mu buvuzi, biteganyijwe ko rizatangira muri uku kwezi kwa munani.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Victor Kayigana/Bwiza.com


