Mu gihugu cya Guinea-Bissau, igisirikare cyatangaje ko cyaburijemo igerageza ryo gufata ubutegetsi ku ngufu, ryakozwe n’abasirikare bakuru bari bagamije guhirika inzego zemewe n’amategeko.
Nk’uko byemejwe na Jenerali Mamadu Ture, wungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo, iri tsinda ryagerageje “guhungabanya inzego za Leta no gusenya inzira y’amatora” ateganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru.
Ubuyobozi bw’igisirikare bwatangaje ko abasirikare bakuru batari bake batawe muri yombi, barimo Brigadier Jenerali Daba Nawalna, wari ukuriye ikigo cy’amahugurwa y’ingabo giherereye ku birometero 30 uvuye i Bissau, umurwa mukuru.
Ibi bibaye ku munsi umwe gusa mbere y’uko hatangira igihe cyo kwiyamamaza ku bakandida bazahatana mu matora ateganyijwe kuba ku wa 23 Ugushyingo 2025, aho Perezida uri ku butegetsi Umaro Sissoco Embaló ategerejwe guhatanira manda ya kabiri.
Perezida Embaló yaburiye abashaka guhungabanya ituze, avuga ko “nta kavuyo kazihanganirwa,” kandi ko guverinoma yafashe ingamba zose zo kurinda buri mukandida n’ituze ry’igihugu.
Guinea-Bissau, igihugu cyahoze gikoronijwe na Portugal, kimaze igihe kirekire gihura n’ihirikwa ry’ubutegetsi n’amacakubiri ya politiki, ariko kuva mu matora ya 2014 cyari cyatangiye urugendo rwo kugarura ubutegetsi bugendera ku mategeko n’umutekano urambye.


