Igisirikare cya Guinea-Bissau cyaburijemo Coup d’etat

Mu gihugu cya Guinea-Bissau, igisirikare cyatangaje ko cyaburijemo igerageza ryo gufata ubutegetsi ku ngufu, ryakozwe n’abasirikare bakuru bari bagamije guhirika inzego zemewe n’amategeko. Nk’uko byemejwe na Jenerali Mamadu Ture, wungirije Umugaba Mukuru w’Ingabo, iri tsinda ryagerageje “guhungabanya inzego za Leta no gusenya inzira y’amatora” ateganyijwe gutangira mu mpera z’iki cyumweru. Ubuyobozi bw’igisirikare bwatangaje ko abasirikare […]

Cameroun: Ingabo za Leta zahishe utavuga rumwe n’ubutegetsi

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Cameroun, Issa Tchiroma Bakary yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko yajyanywe ahantu hizewe n’abasirikare bamushyigikiye kugira ngo bamurindire umutekano, nyuma y’amatora arimo impaka nyinshi. Tchiroma yari amaze iminsi afungiye iwe mu rugo mu mujyi wa Garoua mu majyaruguru ya Cameroun, kuva ku itariki ya 12 Ukwakira ubwo habaga […]

Yafashwe nyuma y’imyaka 31 yihishe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ndindabahizi Faustin, w’imyaka 62, yafashwe nyuma y’imyaka 31 yihishe kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yafatiwe ku biro by’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ubwo yari yagiye gusaba serivisi z’ubutaka. Abaturage bamuzi neza bamutanzeho amakuru bituma afatwa. Uyu mugabo ukomoka mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, ashinjwa […]

APR FC yihanangirije bwa nyuma abakinnyi yari yarahagaritse, irabababarira

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yababariye abakinnyi bayo babiri bari mu bihano, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda, ni nyuma yo kwihanangirizwa. Tariki ya 10 Ukwakira 2025 APR FC yari yahagaritse aba bakinnyi bombi kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo yari mu Misiri bagasohoka mu mwiherero nta ruhushya. Icyo gihe bahagaritswe iminsi 30. APR FC […]

Tanzania: CHADEMA iravuga ko hafi 700 bamaze kugwa mu myigaragambyo

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CHADEMA rivuga ko imyigaragambyo ishingiye ku matora muri Tanzaniya yaguyemo “abantu hafi 700” kuva ku wa Gatatu, itariki ya 29 Ukwakira. Abayoboke baryo basuye ibitaro byo hirya no hino kugira ngo bagere kuri iyi mibare. Umuvugizi wa CHADEMA, John Kitoka, yatangarije AFP ati: “Ubu tuvugana, abapfuye i Dar es Salaam bagera […]

RDC Ishyaka rya Katumbi ntirikozwa ibyo kwifatanya n’umutwe mushya wa Kabila

Mu gihe uwahoze ari Perezida Joseph Kabila yatangije inama ngishanama zitandukanye mu mwaka ushize ateganya gushyiraho urubuga rwe rwa politiki rushya, “Sauvons la RDC,” MoĂŻse Katumbi n’ishyaka rye, “Ensemble pour la RĂ©publique”, ntibashishikajwe no kwifatanya n’uyu mutwe uherutse gutangirizwa i Nairobi. Ubwo yabazwaga ku bijyanye no kubura mu nama yashingiwemo uyu mutwe, Sauvons la RDC, […]

Urukiko rwategetse ko umugore wahawe gatanya azajya asubiza umugabo we inkwano

Urukiko rw’ikirenga rwa Kisii, muri Kenya, rwatangaje umwanzuro watunguye benshi, aho rwategetse ko umugore wemerewe n’inkiko ko yatandukanye n’umugabo, agomba gusubiza inkwano yahawe n’umuryango w’umugabo. Uyu mwanzuro wasomwe ku wa 31 Ukwakira 2025 na Justice D.K.N. Magare, wasobanuye ko mu muco wa Kenya, ubukwe budaseswa burundu mu gihe inkwano itarasubizwa. Yagize ati: “Mu muco wacu, […]

Dar es Salaam: Ingendo mpuzamahanga zahagaritswe ikibuga cy’indege cya Arusha kirafungwa

Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ko indege mpuzamahanga zahagaritswe kugwa cyangwa guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Dar es Salaam, kandi ko Ikibuga cy’Indege cya Arusha hamwe n’ikindi cyegereye Umusozi wa Kilimanjaro byafunzwe. Ni nyuma y’uko Ambasade ya Amerika yagiriye inama abaturage bayo bari muri Tanzania ibasaba gushaka aho bikinga aho, ibabuza kugenda mu mihanda ivuga ko […]

RDC na yo iremeza ko Ikibuga cy’Indege cya Goma kizafungura ari uko itanze uburenganzira

Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubukika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yahakanye yivuye inyuma ibyatangajwe ku wa Kane, itariki ya 30 Ukwakira, na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ubwo yari mu nama mpuzamahanga y’i Paris ku kibazo cy’ubutabazi mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Umuvugizi yagaragaje ko gufungura Ikibuga cy’Indege cya Goma bizaba gusa ari uko byemejwe […]

Abahanzi bihaye gushyigikira Samia Suluhu ntiborohewe

Mu gihe Tanzania yari mu matora rusange yo ku wa 29 Ukwakira, abahanzi benshi bakomeye mu njyana ya Bongo Flava bagaragaje ko bashyigikiye Perezida Samia Suluhu Hassan, umukandida wa Chama Cha Mapinduzi (CCM). Icyo cyari kigamije kumwereka urukundo n’ishimwe kubera ibyo yakoze mu buyobozi bwe, ariko byaje gukurura uburakari bukomeye mu baturage bamwe, babashinja gukoresha […]

Aho u Rwanda ruhagaze kuri gahunda y’u Bufaransa yo kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kitagomba gufungurirwa i Paris mu Bufaransa, kuko impande zirebwa n’ibibazo byatumye gifungwa atari ho ziri kuganirira. Macron yatangaje ko kiriya kibuga cy’indege kigiye gufungurwa ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari […]

Gen. JĂşlio Jane wa FADM yasuye RDF i MocĂ­mboa da Praia

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Gen JĂşlio dos Santos Jane, ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa MocĂ­mboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yari kumwe na mugenzi we Maj Gen AndrĂ© Rafael Mahunguane w’ingabo za kiriya gihugu zirwanira […]

AFC/M23 yateye utwatsi gahunda ya Macron na RDC yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko udakozwa gahunda yatangajwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yo gufungura ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma uri mu maboko yawo mu byumweru bike biri imbere. Macron yatangaje ko kiriya kibuga cy’indege kigiye gufungurwa ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro […]