Ndindabahizi Faustin, w’imyaka 62, yafashwe nyuma y’imyaka 31 yihishe kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yafatiwe ku biro by’Umurenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi ubwo yari yagiye gusaba serivisi z’ubutaka. Abaturage bamuzi neza bamutanzeho amakuru bituma afatwa.
Uyu mugabo ukomoka mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera, ashinjwa gufatanya na murumuna we Sebera Appolinaire n’abandi bo mu muryango we mu bikorwa bya Jenoside.
Umuturanyi wabo, Mukakimenyi Suzanne w’imyaka 73, yavuze ko Ndindabahizi n’abavandimwe be bamwiciye umugabo n’abana batatu mu 1994, nyuma bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Urukiko Gacaca rwari rwaramukatiye gufungwa imyaka 30 adahari kubera uruhare yagize muri Jenoside. Nyuma y’imyaka myinshi, umugore we ni we wabanje gutahuka, ariko aho gusubira Rubengera yahisemo kujya gutura iwabo mu Mudugudu wa Kamihaho, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi.
Ndindabahizi we yahungutse mu 2021, ajya kubana n’umugore we mu ibanga. Abaturage bavuga ko yajyaga yihisha, akaboneka rimwe na rimwe, kugeza ubwo yaje ku biro by’umurenge gusaba serivisi, bikamuviramo gufatwa.
Byiringiro Jean Pierre uhagarariye Ibuka mu murenge wa Rubengera yavuze ko nubwo uyu mugabo yakomeje kwihishahisha, aho amakuru amenyekaniye, atanzwe na Mukakimenyi Suzanne, ukuri kwayo kwakomeje gukurikiranwa.
Yagize ati: “Ubwo twari mu nteko rusange y’abagenerwabikorwa ba MINUBUMWE hagati muri uku kwezi k’Ukwakira 2025, uwitwa Mukakabera Domina warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatubwiye ko amakuru ari impamo, uwo mugabo ahari, ko na we ajya aza kubakisha aho mu isambu yabo i Rubengera, no gufata amafaranga y’imitungo aba yagurishije rwihishwa hagaragaye umugore we agiye kuyimaraho.”
Ubuyobozi bw’Umuryango Ibuka buvuga ko bwashimishijwe n’uko nyuma yo gukurikirana amakuru ye bamufashe agashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera Ayabagabo Faustin, yavuze ko uyu mugabo yafatiwe ku biro by’Umurenge aje muri serivisi z’iherekanya ry’ubutaka yari yaragurishije rwihishwa.
Ati: “Yafatiwe ku Biro by’Umurenge wa Rubengera muri serivisi z’ubutaka aje mu ihererekanya ryabwo.”
Yasoje agira ati: “Turashimira cyane abaturage batanze amakuru yatumye afatwa ataragira ubundi bugome akora. Agifatwa yahise yemera ataruhanije uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga n’abo bafatanije barimo abavandimwe be bakihishahishe mu mashyamba ya RDC, n’uburyo yihishahishaga, ko byose yiteguye kubishyira hanze, birimo n’abo bafatanije bakihishahisha hirya no hino.”


