Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko udakozwa gahunda yatangajwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yo gufungura ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma uri mu maboko yawo mu byumweru bike biri imbere.
Macron yatangaje ko kiriya kibuga cy’indege kigiye gufungurwa ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari yaberaga i Paris.
Imwe mu ntego nyamukuru z’iyi nama yitabiriwe n’ibihugu birimo u Rwanda na RDC, yari ugukusanya amafaranga azifashishwa mu gufasha abagizweho ingaruka n’intambara imaze imyaka ine ibera mu burasirazuba bwa Congo.
U Bufaransa na Togo byagize igitekerezo cyo gutegura iriya nama, nyuma y’aho bigaragaye ko kugeza tariki ya 15 Ukwakira 2025, muri miliyari 2,5 z’Amadolari yagombaga kwifashishwa mu gufasha aba bantu muri uyu mwaka, hamaze kubonekamo 16%.
Macron yatangaje ko muri iriya nama y’i Paris hakusanyirijwe miliyari 1,5 z’Amayero (miliyari 1,7$) yo kuziba kiriya cyuho, kandi ko mu bagenerwabikorwa bazibandwaho ari abahunze ibice biberamo imirwano barimo abagore n’abana, bahabwe ibiribwa n’imiti.
Yavuze ko kugira ngo imfashanyo n’ubundi butabazi bigere ku bagizweho ingaruka n’intambara ari ngombwa ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa, kugira ngo indege z’ubutabazi zijye zikigwaho.
Perezida Emmanuel Macron yavuze ko mu byumweru biri imbere, iki kibuga cy’indege kizafungurwa kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri mu cyumweru kandi ko ubusugire bw’ubutaka bwa RDC buzubahirizwa.
Ati: “Ndagira ngo mbamenyeshe ko mu byumweru biri imbere, tuzafungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri. Ni indege nto bitewe n’ubushobozi. Bizakorwa hubahirizwa ubusugire bwa RDC kugira ngo indege za mbere z’ubutabazi zijyeyo bidatinze.”
Perezida w’u Bufaransa yaboneyeho gusaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta ya Qatar bisanzwe ari abahuza mu makimbirane yo mu karere ko byatanga ubufasha kugira ngo iki kibuga cy’indege gifungurwe.
Muri Mutarama uyu mwaka mbere y’amasaha make ngo M23 yigarurire Umujyi wa Goma, ni bwo kiriya kibuga cy’indege cyo muri uriya mujyi cyafunzwe; ndetse imirwano yabereye muri uriya mujyi yasize ingabo za Leta zicyangirije.
Iki kibuga icyakora mu minsi yashize cyabashije gutunganywa n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye, gusa Kinshasa ivuga ko nta Sosiyete y’Indege yemerewe kugikoresha mu gihe kikiri mu matware y’umwanzi bahanganye.
Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wa RDC akanaba Umuvugizi wa Guverinoma y’iki gihugu, Patrick Muyaya Katembwe, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yatangaje ko Leta ya RDC ari yo ifite ububasha ku ifungurwa rya kiriya kibuga aho kuba M23 cyangwa u Rwanda.
Ati: “Kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bizakorwa gusa mu bubasha bw’inzego za Leta ya Congo, kandi bigenewe gusa indege zigenewe ibikorwa by’ubutabazi zizajya zikora ku manywa gusa. Si uruhurirane rw’umubyeyi, u Rwanda, cyangwa urw’umwana warwo, M23.”
Muyaya yagaragaje ko kugerageza guhagarika cyangwa kubangamira ubutabazi bwihutirwa bugenewe abababaye ari uguhakana ukuri ndetse n’ikimenyetso cy’ubunyamaswa n’ubugome by’abo yise ko bayoborana ibikorwa by’icyaha.
AFC/M23 yabiteye utwatsi!
AFC/M23 biciye mu muhuzabikorwa wayo, Corneille Nangaa, yatangaje ko yatunguwe cyane no kuba u Bufaransa bwatangaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kigiye gufungurwa, nyamara Leta ya RDC bamaze iminsi baganira itarigeze ibagisha inama kuri iyo ngingo.
Nangaa yavuze ko bitumvikana uko gufungura kiriya kibuga byaba bigamije ibikorwa by’ubutabazi, mu gihe ku rundi ruhande Ingabo za Leta zimaze iminsi zisuka ibisasu mu duce dutandukanye mu rwego rwo gusenya ibikorwaremezo bifitiye inyungu abaturage.
Ati: “Ni gute umuntu yavuga ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma rigamije ubutabazi, mu gihe muri Teritwari za Walikale na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Fizi (Minembwe), Walungu na Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, buri munsi haraswa n’ingabo za Kinshasa zigamije gusenya ibikorwa bya gisivili nk’inganda, imihanda, ibiraro, n’ibibuga by’indege by’abagiraneza?”
“Ni gute bavuga ku kongera gufungura ingendo zo mu kirere i Goma mu gihe abaturage bambuwe amafaranga yabo kandi amabanki akaba yarafunzwe ku byemezo bya Leta ya Kinshasa?”
Nangaa yavuze ko kuvuga ko ikibuga cy’indege cya Goma kigiye gufungurwa bitari bikwiye ndetse bikaba byaziye igihe kitari cyo muri iki gihe ingabo za Leta zikomeje kugaba ibitero by’indege ku basivile zikoresheje indege z’intambara, ikindi izo ndege z’ibikorwa by’ubutabazi zikaba zari zikwiye kujya gufasha abo mu Minembwe na Walikale bababaye kurusha abandi.
Yavuze kandi ko gufungura kiriya kibuga bidakwiye mu gihe Kinshasa imaze igihe yarafunze ikirere cyo mu duce dutenzurwa na AFC/M23 kugira ngo ibone uko igaba ibitero ku basivile.
AFC/M23 yaboneyeho gusaba abantu “kwitondera imikorere y’imiryango ikora ubutabazi imwe n’imwe yungukira mu bibazo by’abaturage bavuga ko ari impunzi.”
Nangaa yagaragaje ko mu bihe byashize iyo miryango ari yo yagiye ifasha imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR ifatanyije na Kinshasa, bikarushaho gutuma abaturage b’Abanye-Congo bakomeza kubabara.
Yaboneyeho gusaba u Bufaransa gufata umurongo wo kutagira uruhande bubogamiraho, bukanirinda gutiza umurindi abafite inyungu mu bibazo by’abaturage, ahubwo bugashyigikira ibikorwa bigamije kugarura amahoro mu karere.
Uyu mutwe wongeye gushimangira ko witeguye gukora ibishoboka byose ngo amahoro arambye agerweho biciye mu biganiro no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga, cyane cyane ayavuye mu biganiro bya Doha, usaba Umuryango Mpuzamahanga “gushyigikira inzira y’amahoro, aho gufasha ubutegetsi butubahiriza amasezerano yabwo kandi bukomeje urugamba no kurwanya abaturage babwo.”


