CNDD/FDD iratunga agatoki Canada mu gushaka guhirika Leta ya Nkurunziza

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka CNDD/FDD riri ku butegetsi mu Burundi rikomeje gutunga agatoki Leta ya Canada rivuga ko ifite umugambi wo guhirika Leta ya Nkurunziza watowe n’ abaturage.
Iyi nkuru itangiye kuba kimomo mu gihe Minisitiri w’ ingabo za Canada, Harjit Sajjan aherutse kugirira urugendo ku mugabane wa Afurika mu rwego rwo kureba uruhare ingabo za Canada zagira mu kubungabunga amahoro aho Loni ifite abasirikare.

canada
Harjit Sajjan aherutse kugirira uruzinduko muri Afurika

CNDD/FDD itangiye kugira impungenge kuri uru rugendo rwa Harjit Sajjan kuko yaje aherekejwe na Lt.Gen Roméo Dallaire ndetse na Louise Arbour wahoze ari Komiseri Mukuru wa Loni ushinzwe uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri Sajjan yasuye ibihugu bya à‰thiopie, Kenya , Ouganda, Tanzanie ndetse na Congo-Kinshasa ibihugu bituranye n’ u Burundi nk’ uko tubikesha La Presse+.
Umuvugizi wa CNDD-FDD, Pascal Nyabenda yahise atangaza ko ishyaka rye ritewe amakenga n’ icyo Minisiteri Sajjan yagendeye mu guhitamo ibihugu yasuye.
Muri iri tangazo rya CNDD/FDD, Nyabyenda akomeza agira ati:” Turasaba ibihugu byo mu Karere kutumvira icyifuzo cya Canada cyo kohereza abapolisi ba Loni mu Burundi” n’ ahandi mu Karere.
Kuri iyo ngingo, Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe yahise atangaza ko ibyo CNDD/FDDD igomba kubyirengera, ko ariyo yabitangaje ubwayo yikoma Leta ya Canada.
U Burundi bukomeje guhura n’ ibizazane kuva aho Perezida Nkurunziza atekinikiye manda ya 3 hakicwa abantu basaga 600 n’ abandi basaga 280 000 bagahunga igihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuki CNDD Ishinja Lt.Gen Dallaire gucura umugambi wo guhirika Nkurunziza
Muri iri tangazo, CNDD/FDD ivuga ko itewe ubwoba no kubona Dallaire yongeye kumvikana muri aka Karere.
Iri shyaka riri ku butegetsi mu Burundi rishinja Dallaire ngo kuba yarafashije FPR-Inkontanyi gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Ibyo CNDD/FDD ikabihuza n’ uko Canada yaba irimo gucura umugambi ukomeye wo gufasha abarwanya u Burundi kugira ngo bahirike Leta ya Nkurunziza
Iri shyaka rikomeza rishingira ku birego Nkurunziza ashinja Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame ngo wifuza guhungabana umutekano w’ i Burundi mu gihe Leta y’u Rwanda ibitera utwatsi buri munsi.
Perezida wa CNDD-FDD, Pascal Nyabenda anavuga kandi ko arajwe inshinga na Madamu, Louise Arbour nawe wari uri kumwe na Sajjan ndetse na Dallaire muri uru rugendo bagiriye muri Afurika.
Ati:” Twese tuzi ko Louise Arbour wigeze kuba umushinjacyaha muri TPIR yaje muri misiyo yo gushinja abayobozi ba CNDD/FDD ibinyoma kugira ngo bajyanwe i La Haye ”.
Leta ya Nkurunziza mu marembera
Umujyanama muri International Crisis Group, umushakashatsi, Thierry Vircoulon asanga imyitwarire n’ ibi birego bya Leta y’ u Burundi bidatangaje kuko bigaragaza intege nke.
Agira ati:”N’ubwo nta gishyashya kiri mu bivugwa na Leta ya Nkurunziza, imvugo n’ imbwirwaruhame bimaze iminsi bikoreshwa muri iki gihugu bigaragaza ko umutekano w’ abaturage n’ abatavuga rumwe na Leta umeze nabi.
Ibura ry’ amadevize, ibibazo by’ ubuzima no kubura imiti bituma kolera yiyongera ndetse n’ ihohoterwa ni bimwe mu bimenyetso byerekana ko Leta ya Perezida Nkurunziza ikomeje guhura n’ ingorane z’ urudaca.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *