Nyamasheke: Inkende zabamariye imyaka ngo zishobora kubasiga mu nzara batazikuramo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’imirenge ya Ruharambuga, Bushekeri, Kagano na Macuba mu karere ka Nyamasheke baravuga ko uretse ibibazo by’imibereho mibi bakomeje guterwa n’icyorezo cya COVID-19, banahanganye n’ikibazo gikomeye cyane cy’inkende zabamariye imyaka, nutwo bari barahinzehafi ya twose zatumaze, zibasize mu nzara batazikuramo.

Bavuga ko iki kibazo ari icya kera kandi ntaho batakivuze kugeza ku rwego rw’Akarere, haba mu badepite, abaminisitiri n’abasenateri bose babasuye, ngo kereka Perezida Kagame wenyine ni we bataragitura ariko ngo ni yo maherezo kuko zikomeje kubasonzesha kandi nta gikorwa ngo zikumirwe cyangwa ibyabo zirya birihwe.

Bavuga ko muri iki gihe cy’ingamba zifatwa zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, urujya n’uruza rw’abaturage mu mihanda, mu mirima no mu mashyamba rwagabanutse maze zirororoka cyane,kugeza n’aho zisigaye zibasanga no mu ngo zimwe na zimwe zikamena ibirahuri by’inzugi n’amadirishya, abagore n’abana zikabakanga bagahungira mu mazu dore ko ngo zinabasuzugura cyane iyo bashatse kuzirukana, bakikanga ko zaba zifite n’indwara zishobora kubatera, kuko ngo muri Macuba hari umwana w’umukobwa wariye igisheke zariyeho akarwara indwara yo gufuruta bigasaba ko yihutanwa kwa muganga.

Nshimiyimana Abel wo mu mudugudu wa Cyijima, akagari ka Vugangoma muri Macuba yabwiye Bwiza.com ati: ’’Turambiwe gukomeza gutakaza imbaraga ngo turahinga ibyo tutazasarura kuko inkende zituruka mu ma shyamba rya Ruhuma na Butazima ari mu tugari twa Vugangoma na Mutongo nta mwaka zisiga, ari ibitoki, ibisheke, ibishyimbo, ibigori, ibijumba n’ibindi byose, umurima zagezemo zisiga zikubuye neza hagasigara imbuga kandi na kawa zirarya.’’

Yarakomeje ati: ’’Ikiduteye impungenge kurushaho ni uko hari abavuga ko zishobora kuba hari n’indwara zanduza abantu kuko ino hari umwana w’umukobwa wariye igisheke zariyeho, ajyanwa kwa muganga yafufumanze ari hafi yo gupfa, tunakurikije izi ndwara zose zaduka bavuga ko ziva mu nyamaswa natwe ntibyabura kudutera ubwoba kuko niba zinaza kuturira imyumbati twanitse ku mbuga kandi uyikozeho wabihanirwa, kugeza n’aho hari aho zimena ibirahure by’inzugi n’amadirishya,ni ikibazo kidakwiye gukomeza kujenjekerwa.’’

Undi muturage wo mu murenge wa Kagano, ati: ’’Ikitubabaza cyane ni uko batubwiye ko ku rutonde rw’inyamaswa Leta iriha ibyo zangije n’imyaka zariye inkende zitarimo. Ko zibyara cyane n’ubushobozi bwacu bwo kuzirinda bukagenda buba buke kuko zirya imyaka umunsi wose, umuntu azabona umwanya wo guhinga no kwirirwa arinze ibyo yahinze mbere ngo zitabimara? Tuzongera dukure abana mu mashuri se bajye birirwa bazirinze cyangwa?’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Bigirabagabo Moise avuga ko iki kibazo ntaho kitageze ariko cyaburiwe igisubizo.

Ati: ’’Kirahari rwose kandi ntaho kitabajijwe. Abadepite n’abasenateri bagera hano ni cyo cya mbere abaturage babatura, urwego rw’umuvunyi rwaraje biravugwa, abaminisitiri nta waje ngo agende atakibajijwe, natwe twayobewe ikindi twagikoraho kandi abaturage ntibatera imbere bahinga bagatahira aho n’ibyo zangije bitarihwa.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntaganira Josué Michel, yabwiye Bwiza.com ko bakomeje kuganira na RDB ngo harebwe ko inkende na zo zashyirwa ku rutonde rw’inyamaswa ibyo zangirije abaturage birihwa.

Ati: ’’Si iyo mirenge yonyine, kiri mu karere kose. Turavugana na RDB ngo turebe uburyo cyakemuka,tugasaba abaturage kutazishotora kuko niba zibasanga no mu ngo zishobora no kubangiza ubwabo, bagakomeza kuzirinda uko bashoboye igihe igisubizo kigishakwa.’’

Mbabazi Marie Louise ushinzwe guhuza parike n’abaturage bazituriye muri RDB,avuga ko ikibazo cy’inkende ari kimwe mu by’ingorabahizi abaturage hafi igihugu cyose bafite.

Ati: ’’Ikibazo cy’inkende zo cyabaye ingorabahizi kuko hari n’ibice by’umujyi wa Kigali zajemo, mu mujyi wa Huye na wo hari aho ziri. Niba rero zaraje no mu mijyi, urumva ko mu byaro zabazengereje kandi ntidushaka ko umuturage ahingira ubusa, dushaka ko atera imbere. Bihangane kuko igihe bihanganye ni cyo kinini,iisubizo kiri gushakwa n’inzego zose bireba, kiri hafi kuboneka.’’

Uretse izi nkende, hari n’inkotwa zonera abo mu mirenge ihana imbibe na pariki ya Nyungwe, abahaturiye bakavuga ko nubwo bivugwa ko uwo zangirije yishyurwa, bajya kuyabona bayasiragiyeho banayatanzeho ayaruta,bagasaba ko na byo byakosorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *