Umugore uvuga ko atwise amezi 17, yemeza ko inda yayitewe na pasiteri Paseka Motsoeneng, amubwira ko azabyara umwana w’igitangaza (Yesu wa 2).
Lebo Khumalo w’imyaka 28, wari ugize iyi myaka yose akiri isugi ngo uyu mupasiteri yamubwiraga ko uko byagenda kose ari Maria wa kabiri ugiye kubyara Yesu wa kabiri, umwana akazakora ibitangaza nk’ibyo yesu yakoze.

Gusa uyu mukobwa ngo yagiye ajya gusengera mu rusengero uyu mupasiteri ayobora, akamubaza impamvu atabyara, we akamwizeza ko atwite umwana w’igitangaza ko azamubyara ku munsi Imana yagennye.
Amaze kurambirwa, ngo Lebo Khumalo yagannye abaganga, basanga adatwite ahubwo afite ubundi burwayi bwo kubyimba inda.
Ikinyamakuru Thesoutherndaily dukesha iyi nkuru, gitangaza ko uyu mupasiteri wo muri Afurika y’Epfo asanzwe azwiho udushya twinshi, kubeshya ko yagiye mu ijuru agahura n’Imana, kuvuga ko yafotoye amafoto menshi ubwo yajyaga mu ijuru akagaruka,…
Pasiteri Paseka Motsoeneng kandi ngo yasengeye umukobwa amubwira ko arimo kumuhumanura kubera ko yakoraga umwuga w’uburaya, umukobwa ageze mu rugo atangira kuvuga nk’indogobe.
Aho kumufata nk’umuhanuzi (prophete) nk’uko yabyiyise, uyu mupasiteri benshi ngo bakaba bamaze kumucishamo ijisho ko yaba afite imyuka mibi ya satani akaba abeshya ko yatumwe n’Imana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.ocm


