Uvugizi wa ADEPR Rev.Jean Sibomana yavuze ko Hotel yabo ubwo izamara gutangira imirimo yayo yo kwakira abakiriya itazigera ikandagiramo indaya n’abasinzi ngo kuko bidahuye n’imyizerere yiri Torero.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyi Tariki ya 18 z’ukwezi kwa Kanama 2016 nibwo itorero rya ADEPR ryamurikiye inyubako zayo zigizwe na Hotel Dove bamwe mu Bashumba barenga 400 bayobora Amaparuwasi n’Uturere ndetse n’Indembo bigize ADEPR.

Nkuko byavuzwe n’umuvugizi wiri torero yavuze ko aba Bashumba bamaze iminsi ibiri i Kigali ku Gisozi munama rusange yiri Torero iba buri mwaka ariko ku umunsi wa Kabiri bakaba bamurikiwe aho imirimo yo kubaka inyubako ziri Torero ngo birebere aho zigeze nabo bazabigeze kubo bayobora.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru Rev.Jean Sibomana yavuze ko izi nyuabako zizahesha ishema abakirisito biri torero ndetse n’igihugu ngo kuko rizakora imirimo itandukanye kuba waza ikaharuhukira ,kubahakwakira abashyitsi basuye igihugu no kubahabera ibirori bitandukanye byateguwe n’Abakirisito biri Torero na cyane ko bajyaga bajya gukodesha andi ma Salle ugasanga nayo ntabakwiye ariko ubu bakaba bafite Salle nini kandi ifite ubushobozi.
Yakomeje avuga ko nubwo ari Hotel itazigera na rimwe ikandagiramo indaya cyangwa abasinzi ngo kuko binyuranyije n’amahame iri Torero rigenderaho kandi ibyo bikaba bifatwa nk’ibyaha bikomeye muri iri Torero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Hotel Dove yubatswe mu Karere ka Gasabo yavugishije benshi ndetse inakurura umwiryane mu i Torero rya ADEPR bitewe n’imisanzu yakwagwa kugirango yubakwe itaravuzweho rumwe bitewe n’imyumvire ya bamwe mu basengera muri iri Torero,bika bivugwa ko iyi Hotel ifite ibyumba bigera kuri 76 byo kuraramo muri hakba harimo iby’icyubahiro n’ibiciririce,ikaba inafite inzu mberabyombi (Salle)yakwakira abantu bakababa 5000.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Andi Mafoto

Mecky Kayiranga@bwiza.com


