Mu gihe manda ya Perezida wa Afurika y’ Epfo, Jacob Zuma izarangira muri 2019, ihuriro ry’ Ubyiruko rwa ANC rurasaba ko Zuma avanywa ku buyobozi bw’ ishyaka ariko akaguma ayoboye igihugu.

Abakurikiranira hafi politiki ya Afurika y’ Epfo basanga, iki cyifuzo cy’ uru rubyiruko ari ikimenyetso kigaragaza ko abaturage b’ igihugu by’ umwihariko abo muri ANC bamaze kurambirwa ubutegetsi bwa Jacoba Zuma nk’ uko byatangajwe na Rfi.
Kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa Leta ku bw’ inyungu ze bwite ni kimwe mu byo abanturage ba Afurika y’ Epfo baryoza Perezida Jacob Zuma.
Ibi byatangiye kuba kimomo mu gihe Zuma yaregwaga gukoresha miliyoni 246 z’ amarandi avanye mu kigega cya Leta asana inzu ye iherereye i Kandla aho avuka.
Nyuma yo gushinjwa no kuregwa mu nkiko, Zuma yahaswe gukurwa ku mwanya wa Perezida ariko Urukiko rw’ Ikerenga ruyoborwa n’ icyegera cye rumurwanaho n’ ubwo abamurwanya bari batangiye kubyinira ku rukoma.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


