Indonesia: Nta cyitwa inyama kibura isoko

Sangiza iyi nkuru

Mu gihugu cya Indonesia nta nyama ibura isoko kabone niyo yaba iy’agacurama injangwe, imbeba, inzoka, inkende, n’izindi .
inya
Mu majyaruguru y’agace ka Sulawei muri Indonesia mu masoko yaho bacuruza inyamaswa iyo ari yo yose bayibabuye, mu isoko rya Tomohon inyamaswa zibonekamo zikaba ziganjemo injangwe, ibinyogote, inzoka, inkende, uducurama, imbwa, n’izindi.
Iri ni isoko ribonekamo inyamaswa iyo ariyo yose yaba iy’ishyamba cyangwa iyororerwa mu rugo. Raymond Walsh w’imyaka 46 y’amavuko, akaba afite n’urubuga rwashyizeho amafoto y’inyamanswa z’ubwoko bwose ziri ku isoko nyuma yo kuzibabura zitabazwe. Bazibabura n’ibyo mu nda bikirimo (…),nk’uko tubikesha Daily Mail.
inya1
Walsh yagize ati “Ni isoko rimeze nk’ayandi yo mu bihugu bikiri munzira y’amajyambere. Itandukaniro ni umubare w’inyamaswa zo mu rugo n’iz’ishyamba zigurishwa zibabuye.” abonekamo udusoko twinshi tuba turimo imbuto, imboga, amafi… Uyu mu nyamakukuru mu mafoto yagaragaje izi nyamaswa ziganjemo iziba zikomoka ku muhigo, zahizwe mu ishyamba, muri zo hakaba habonekamo n’inzoka nini cyane hano iwacu twita uruziramire (python).
Daily Mail itangaza ko izikuwe mu mashyamba ziba zafashwe mu mitego iba yatezwe n’abaturage, bakazizana mu isoko babanje kuzibabura ku mu riro. Imbwa na zo bazinigisha imigozi mbere yo kuzibabura. Inzoka zifashwe zikatwa imitwe bakabona ku zibabura.
inya2
Abahatuye rero nta kaboga na kamwe basubiza inyuma ahari uwabazanira na shitani bayibabura bakayishyira imbere y’imbavu. Agahugu umuco akandi uwundi. Abakunda gutembera murarye muri menge ejo bazabagaburira ikinyogote mugirango ni agahene.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuba abantu badatinya kurya inyamaswa iyo ari yo yose bitungura abageze muri iri soko. Bivugwa ko abaturage bafite n’ingeso yo kwibana imbwa, injangwe, inkende n’ayandi matungo yo mu ngo. Bikaba bikunda guteza amakimbirane ya hato na hato mu baturanyi.
inya3
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kvicky@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *