Exclusive: Umukozi wa CNLG mu maboko ya polisi ashinjwa guhemba abakozi ba baringa

Amakuru Bwiza.com ikesha bamwe mu bantu bakurikiranira hafi imikorere ya Komisiyo y’ Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside, (CNLG) yemeza ko umukozi wari ushinzwe abakozi (Human Resource Specialist) yatawe muri yombi azira guhemba abakozi batabaho. Aya makuru akomeza ashimangira ko uyu Ntagengerwa Vestine ari mu maboko ya Police akurikiranyweho guhemba abakozi ba baringa. Biravugwa kandi ko yahembaga […]

Umuntu witwaje imbunda yateye ibiro bya polisi abohoza imbohe

Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kane umuntu witwaje imbunda yateye station ya polisi ikorera muri gare ya Gulu mu majyaruguru ya Uganda abasha gucikisha imfungwa yari ihafungiye. Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor aravuga ko uyu mugabo witwaje imbunda yateye station ya polisi ahari hafungiye umuntu wari ukurikiranweho icyaha cyo kwiba moto akamucikisha nyuma yo […]

Amber Rose yasobonuye uburyo yitwara mu gihe cy’akabariro

Umunyamideri muri Amerika Amber Rosa, yahishuye ikimuraza ishinga mu rukundo by’umwihariko mu guturwa akabariro maze asobanura ko we akoresha uburyo bwa gakondo atabikora nk’iby’abikigihe. Ni mukiganiro gikunze kugaragara kuri televiziyo imwe aho uyu munyamideli w’imyaka 32 yabajijwe ibibazo 29 ku bijyanye n’urukundo rwe maze abisubiza uko byakabaye adahishe na kimwe. Amber yavuze ko atajarajara mu […]

Amerika yiyemeje kuzafatira Perezida Kabila ibihano mu gihe atubahirije amatora

Imiryango isaga 10 itegamiye kuri Leta ikomoka muri Leta Zunze za Amerika ariko ikorera muri Congo- Kinshasa yasabye Leta yabo gufatira Leta ya Perezida Joseph Kabila ibihano bitewe ni uko itigeze yubahiriza amahame ya demokrasi. Muri iyo baruwa ifunguye, iyi miryango yagize iti:” Duhangayikishijwe n’ uburyo Joseph Kabila arimo gukoresha agamije gutegeka manda ya 3 […]

Ihuriro ry’abakozi rirasaba ko hashyirwaho umushahara fatizo ku bakozi

Urugaga rw’amasendika (syndicats) y’abakozi ruzwi nka CESTRAR rurasaba guverinoma gushyiraho umushahara fatizo ku bakozi. Ib byasabwe na Nkundimana Hobbes ushizwe amahugurwa muri CESTRAR, ubwo yagaragazaga imibereho y’abakozi mu nama yahuje abanyamuryango b’uru rugaga rw’amasendika CESTRAR ku kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA). Nkundimana yavuze ko kubura umushahara fatizo bituma abakozi bakoreshwa cyane n’ababakoresha ndetse abenshi bakaba […]

Ese wari uzi ko kugira umururumba bidindiza iterambere? Bibiliya ibivugaho Iki?

Akenshi abantu bazi ko ubukene buturuka mu kudakora, gusesagura, uburangare,…. nyamara bakirengagiza ko no kugira umururumba ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’umuntu dore ko na Bibiliya ibyamaganira kure. Bibiliya irwanya umururumba aho uva ukagera, isobanura ko gukunda amafaranga no gushyira inda imbere bihabanye no gushaka ubugingo. Igira iti” niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima […]

Imana idusaba gusenga gute?

Ni uko ndashaka ko abantu basenga bose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka (1 Timoteyo 2:8). Hari umuntu wigeze avuga ngo, “Buri gihe mba numva ntashaka gusenga. Ni gute nabibohoka?” Ni ikimwe n’umuntu waba yumva adashaka kurya. Nutarya, uzananuka urware bwaki. Ariko hazabaho impinduka ari uko gusa uhisemo gukora igikwiye maze ukarya neza. […]

Burundi: Ukekwaho kuba intasi yacikanye amapingu ahungira mu Rwanda

Kuri uyu wa Kane, ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi habereye agashya ubwo umuntu wari wambaye amapingu yagiraga atya agacika abashinzwe umutekano mu Burundi agahita yambuka umupaka agahungira mu Rwanda. Nk’uko ababibonye babitangaza, ngo uyu musore yari yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane n’abashinzwe umutekano mu Ntara ya Cibitoke yegeranye n’u […]

ADEPR:Hotel Dove yamurikiwe abashumba ngo ntizigera ikandagiramo indaya,abasinzi n’abakora ibyaha-Amafoto

Uvugizi wa ADEPR Rev.Jean Sibomana yavuze ko Hotel yabo ubwo izamara gutangira imirimo yayo yo kwakira abakiriya itazigera ikandagiramo indaya n’abasinzi ngo kuko bidahuye n’imyizerere yiri Torero.   [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Kuri uyi Tariki ya 18 z’ukwezi kwa Kanama 2016 nibwo itorero rya ADEPR ryamurikiye inyubako zayo zigizwe na Hotel Dove bamwe mu Bashumba barenga 400 […]

Umugore yafashwe nyuma yo kwiba uruhinja akarushyira mu ishakoshi

Muri Kenya umugore yagejejwe mu rukiko nyuma yo gufatwa yibye uruhinja rumaze umunsi umwe ruvutse mu bitaro bya Garissa Referral Hospital ubwo nyina warwo yari ari muri koma arembye bikomeye. Ikinyamakuru Tuko, kivuga ko Asha Mohammed yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya akimara kwiba uyu mwana akamushyira mu ishakoshi agendana. Nyina w’uru ruhinja ubwo […]

Abanyamuryango ba SACCO bagiye kujya babitsa banabikurize aho bashaka mu gihugu

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) Francois Kanimba yavuze ko hari gahunda yo gutangiza ikigo cy’imari kizunganira za SACCO kugera ku nshingano za zo. Iki kigo cy’imari kizaba gitandukaniyeho na SACCO ni uko kizahuriza hamwe abanyamuryango bose b’Imirenge SACCO ariko iki kigo cyo kikazakora nka banki y’ubucuruzi. Ibindi bigo by’imari bitari SACCO bizaba bifite uburenganzira bwo kugura […]

Habonetse uburyo buzafasha ababyeyi n’abarimu gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri

Smart Initiative ni ikigo nyarwanda cyavumbuye uburyo buzafasha abarimu n’ababyeyi gukurikirana imyitwarire y’abanyeshuri mu gihe bari mu ishuri. Ubu buryo buzajya bwifashishwa bwiswe “Smart Parent” buzajya bukoresha ikoranabuhanga mu guha amakuru abarimu ku imyitwarire y’abana mu gihe bari mu ishuri, iyi pororgaramu ikazajya yoherereza ubutumwa bugufi (SMS) raporo ya buri munsi y’imyitwarire y’abanyeshuri . Karasira […]

Sudani y’Epfo: Inyeshyamba zirasaba ingurane ngo zirekure Abagande 6 zashimuse

Umutwe w’inyeshyamba ukekwaho kuba ugizwe n’abanya Sudani y’Epfo ukorera hafi y’umupaka, urasaba ingurane y’amadolari 890 kugirango urekure abacuruzi 6 b’Abagande uherutse gushimuta nk’uko byatangajwe n’abayobozi mu nzego z’umutekano. Abayobozi bo mu karere ka Lamwo ku mupaka wo mu majyaruguru, batangaje ko abagande 8 bakora ubucuruzi bw’imbaho bashimuswe basanzwe aho bacaga ibiti ahitwa Lubone, muri Sudani […]

Dore impamvu umugore akunze kwangira umugabo ko amutera akabariro igihe yonsa

Ubusanzwe nkuko umugore n’umugabo bagomba kubahiriza inshingano z’abashakanye zirimo gukora imibonano mpuzabitsina, akenshi rero iyo umugore yonsa aba adashaka ko batera akabariro bitewe n’impamvu ikurikira: Iyo umugore akimara kubyara agatangira konsa umwana, icyo gihe ubushake yari asanzwe agira bwo gukora imibonano buragabanyuka bukagera kuri zeru bityo akaba yakwangira umugabo ko bakora icyo gikorwa kugeza ubwo […]

Abanyeshuri ba Kaminuza ya Ben Gurion basobanuriwe ibyabereye i Murambi muri jenoside

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18/8/2016, urwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe rwakiriye abanyeshuri baturutse muri Kaminuza yitwa Ben Gurion yo mu gihugu cya Isirayeli. Abo banyeshuri bageraga kuri mirongo ine, basuye urwibutso, berekwa n’ibice birugize. Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside babasobanuriye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ibyabereye I Murambi […]

Indonesia: Nta cyitwa inyama kibura isoko

Mu gihugu cya Indonesia nta nyama ibura isoko kabone niyo yaba iy’agacurama injangwe, imbeba, inzoka, inkende, n’izindi . Mu majyaruguru y’agace ka Sulawei muri Indonesia mu masoko yaho bacuruza inyamaswa iyo ari yo yose bayibabuye, mu isoko rya Tomohon inyamaswa zibonekamo zikaba ziganjemo injangwe, ibinyogote, inzoka, inkende, uducurama, imbwa, n’izindi. Iri ni isoko ribonekamo inyamaswa […]

Uganda: Uwahoze ari komanda wa polisi muri Kampala arahigwa bukware

Urukiko rwo mu Mujyi wa Kampala rwasohoye impapuro zo guta muri yombi ASP Aaron Baguma wahoze ari umukuru w’igipolisi muri Kampala bivugwa ko yaba yanahunze igihugu. Umucamanza Jameson Kalemani akaba yasohoye izi mpapuro kuri uyu wa Kane mu gitondo nyuma y’uko Baguma yangiye kwitaba urukiko aho akurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi, gushimuta n’ibyaha bikomeye by’ubujura. Iki cyemezo […]

Kanyankore Yaounde yitezweho gukura amavubi mu menyo y’abasetsi

Nyuma yo kwirukana uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Jonathan Mckstry igahabwa Kanyankore Yaounde usanzwe utoza APR Fc, ngo yitezweho impinduka no guhesha ishema u Rwanda binyuze mu bwitange n’ubushobozi azwiho. Ibi byagarutsweho nyuma y’uko FIFA isohoye urutonde rugaragaza ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi , yasubiye inyumaho imyanya 10, bigashyira mu majwi Mckstry ko ariwe […]

Urubyiruko rwa ANC rurasaba Jacob Zuma kuva ku buyobozi bw’ ishyaka

Mu gihe manda ya Perezida wa Afurika y’ Epfo, Jacob Zuma izarangira muri 2019, ihuriro ry’ Ubyiruko rwa ANC rurasaba ko Zuma avanywa ku buyobozi bw’ ishyaka ariko akaguma ayoboye igihugu. Abakurikiranira hafi politiki ya Afurika y’ Epfo basanga, iki cyifuzo cy’ uru rubyiruko ari ikimenyetso kigaragaza ko abaturage b’ igihugu by’ umwihariko abo muri […]

Minisitiri Fazil yeretswe telefoni zigendanwa zuzuye amakarito abiri zafashwe zigiye kwinjira muri gereza

Kuri uyu wa kane, itariki 18 Kanama 2016, minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yasuye Urwego rw ‘Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), areba aho ibikorwa bitandukanye RCS irimo gukora biri mu mihigo bahize umwaka ushize. Minisitiri yasuye inyubako ya gereza ya Mageragere izimurirwamo abagororwa bari muri gereza ya Gasabo na Nyarugenge yishimira aho […]

Huye: Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga

Ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Akarere ka Huye ndetse n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, mu Karere ka Huye, hatangijwe icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga. Muri iki gikorwa kandi hanakozwe ubukangurambaga ku ngamba zitandukanye zirimo kurangwa n’umurava mu kwitabira umurimo, gutanga ubwisungane ndetse n’umutekano. Abaturage bakaba banakanguriwe gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi. Ubwiza bw’iri […]

Hussein Radjabu na FOREBU biyemeje kwirukana Perezida Nkurunziza

Nyuma y’ ibazo by’ ingutu bya politiki bikomeje kuroha u Burundi mu icuraburindi, Umutwe wa gisirikare wa FOREBU wiyemeje kwirukana Perezida Pierre Nkurunziza ku butegetsi. Nibwo bwa mbere FOREBU itangaza ku mugaragaro ko igiye gutangira ibikorwa bya gisirikare bigamije kubohora Abarundi. Umwe mu bayobozi bakuru ba FOREBU, El Hadj Hussein Radjabu wigeze no kuba Perezida […]

Babiri batawe muri yombi bagerageza guha ruswa abapolisi

Polisi ikorera mu Karere ka Nyabihu yataye muri yombi abagabo babiri bakurikiranyweho kugerageza guha ruswa y’amafaranga 15000 abapolisi. Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire abitangaza, ngo abafashwe ni Abdallah Ndacyayisenga na Emmanuel Byukusenge, ku italiki ya 18 Kanama mu gicuku, kuko bari batwaye amakara nta ruhushya rwabyo […]