Imiryango isaga 10 itegamiye kuri Leta ikomoka muri Leta Zunze za Amerika ariko ikorera muri Congo- Kinshasa yasabye Leta yabo gufatira Leta ya Perezida Joseph Kabila ibihano bitewe ni uko itigeze yubahiriza amahame ya demokrasi.
Muri iyo baruwa ifunguye, iyi miryango yagize iti:” Duhangayikishijwe n’ uburyo Joseph Kabila arimo gukoresha agamije gutegeka manda ya 3 ibyo bitwereka ko hashobora kuzaba imvururu zikomeye mu minsi iri imbere”.
Iyi miryango itangiye gutabaza mu gihe hashize amezi menshi, Leta ya USA ikurikiranira hafi politiki yo muri Kinshasa aho bigaragaraga ko ibintu bikomeje kuzamba mu gihe taliki ntarengwa y’ ubutegetsi bwa Kabila ari taliki 20 Ukuboza 2016 nk’ uko bigenwa n’ Itegekonshinga.

Izi mpungenge zijyanye ni uko umwuka wa politiki ukom eza kuba mubi muri iki gihugu z ashimangiwe cyane n’ Intumwa ya USA mu Biyaga Bigali, Thomas Perriello.
Umunyamabanga wa Leta ya USA, John Kerry yaboneyeho umwanya wo kwakira ibitekerezo by’ imiryango itegamiye kuri Leta ku byerekeye politiki ya Congo-Kinshasa anenga ijambo Kabila aherutse kuvuga ubwo yari mu ruzinduko muri Uganda kuwa 4 Kanama 2016, ubwo yagiraga ati:” Nta gahunda y’ amatora ihari keretse ibarura riri gukorwa”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyo mvugo ubwayo niyo izatuma abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafata ibyemezo bikaze bitarenze kuwa 19 Ukuboza 2016 ubwo manda ya Kabila izaba irangiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Zamubandi Saido/Bwiza.com


