Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 19 Kanama 2016 mu Murenge wa Bugarama mu Kagali ka Nyange ahagana mu masaha ya saa kumi n’imwe abashinzwe umutekano bemeza ko barashe abantu 6 bigishaga abaturage amatwara akaze ya Islam.
Ibi bikimara kuba, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rusizi, SP Sano Nkeramugaba yagize ati:”Aba bantu bari batandatu. Abahungu batanu n’ umukobwa umwe, baje mu Bugarama muri gaunda yo kwigisha amatwara ya Islam. Mu kujya kubafata hari abashatse gucika bararaswa. Batatu bapfuye, umwe arakomereka abandi babiri ni bazima.”
Nkeramugaba yakomeje avuga ko bose bemera ko bari mu mitwe y’iterabwoba. Ati “N’abandi mbere yo gupfa twavuganye, baremera ko ari aba Al Shabaab. Bavuze ko batemera abakafili, ko abantu bose bagomba kwinjira muri Islam.”
Aba bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba ngo ntabwo bavuka muri aka karere ndetse no muri Nyamasheke.
SP Sano ati “ Ntabwo ari ab’inaha, babiri ni abo ku Kamonyi, umwe w’i Muhanga, umwe wa Gasabo, babiri ba Kicukiro.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Mukandasira Caritas, yahise atangaza ko bagiye gukorana inama n’abatuye mu Bugarama, mu butumwa bateganya kubagezaho burimo kubashishikariza gukomeza gutangira amakuru ku gihe.
Inzego z’ umutekano zikomeje ibi bikorwa byo guhanga n’ abantu bakorana n’ imitwe y’ iterabwoba mu gihe haherutse gutangazwa inkuru yavugaga hari umuntu wiciwe I Nyarutarama azira nawe gukorana n’ imitwe y’ iterabwoba.
Ivomo: IGIHE
@bwiza.com



