Essence ni kimwe mu bintu bisigaye biboneka mu buryo bugoye mu gihugu cy’u Burundi, aho mu ntara ya Bururi ihana imbibi na Gitega, usanga abagendesha amapikipiki baparitse kubera kubura essence ku ibarabara RN7 ahitwa i Mahwa, aho bagomba kujya kunywesha i Matana cyangwa mu Rutovu ubu bakaba badashobora kuyibona.
Abagendesha amapikipiki baremeza ko yabuze cyane, ku buryo bemeza ko hari abamaze icyumweru baparitse ku ma station ya essence batabona essence.
Iyo bayibuze kuri Station biba ngombwa ko bicara aho kuko nta kandi kazi bafite. Bakaba batazi impamvu ibitera, usanga hari abivugira ko baziparitse mu giti bategereje ko bakumva ko hari uyifite kuri magendu bakajyayo kuyigura.
Ibura rya Essence ryatumye urujya n’ uruza rw’ imodoka zitwara abantu n’ ibintu rugabanuka ku ihuriro ry’ imihanda igana mu Ntara za Gitega, Rutana na Makamba werekeza mu Rumonge.
Ibi bigaragara cyane ku modoka zitwara abantu n’ibintu aho umwe mu bashoferi batwara imodoka zikorera mu Ntara za Rumonge na Bururi yatangarije VOA ko afite essense imugeza mu Ntara ya Rumonge gusa kandi ko nayo yayibonye kubwa burembe, atizeye aho azakura izamugarura kuko nimujyanye ari umuntu wayimuhaye nta cyizere cyo kubona indi dore ko n’ ibiciro bigoye uyifite arayikosha.
Abatwara amapikikipi bo bavuga ko aribo bafite ibibazo cyane kuko abatwara imodoka bo bashobora kunyweshereza aho bageze hose kuko bo bagera kure.
Bavuga ko bahora bakoresha essence ya magendu nayo ikaba yarazamuye igiciro, n’ ubwo nayo itakiboneka, ibona umugabo igasiba undi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ntara enye zigize igihugu cy’ Uburundi ebyiri muri zo, arizo Bururi na Rumonge nizo ziza ku isonga mu ibura rya essence kuburyo ku kuri uyu wa Kane tariki ya 18/08/2016 kugeza saa Sita z’amanywa nta n’igitonyanga cyabonekaga muri izi Ntara zombi mu Ntara ya Rutana yabonekaga kuri Station imwe gusa mu Ntara ya Makamba naho muri Commune ya Nyanzarake ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu essence yabonekaga ahantu hamwe gusa kugeza kuwa kane mu gitondo ku murwa mukuru w’i Intara ya Makamba essence yabonekaga mu ma station abiri gusa.
N’ ubwo itaboneka ariko muri Leta bo bemeza ko Essence ihari Minisitiri ufite mu nshingano ze gukemura iki kibazo, Ndayihaye Enorasque yatanze impamvu ebyiri zituma essence itaboneka.
Mu kiganiro na Radio Isanganiro yagize ati : « Abayivana mu mahanga ntibemerewe kuyitanga muri weekend bayitanga mu minsi y’ imirimo, kandi abayigurisha bakagombye kujya kuyirangura aho iboneka ».
Leta y’ u Burundi itangaza ko essence ishobora kuboneka kuri inter petrol Gitega kugira ngo ama station yabo akomeze gukora.
Station ifite essence uyibwirwa n’ umurongo munini w’ imodoka zitegereje kunywesha ariko bigafata igihe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kvicky@bwiza.com



