Akenshi abantu bazi ko ubukene buturuka mu kudakora, gusesagura, uburangare,…. nyamara bakirengagiza ko no kugira umururumba ari kimwe mu bidindiza iterambere ry’umuntu dore ko na Bibiliya ibyamaganira kure.

Bibiliya irwanya umururumba aho uva ukagera, isobanura ko gukunda amafaranga no gushyira inda imbere bihabanye no gushaka ubugingo.
Igira iti” niyo umuntu yagira ibintu byinshi ate, ubuzima bwe ntibuva mu bintu atunze” (Luka 12:15). Kandi koko, nta cyo watanga ngo ugure ubuzima”.
Mu buzima tubayemo bwa buri munsi , iyo umuntu ari igisambo agashaka kwikubira buri kimwe cyose , usanga atagira inshuti ndetse akarwanywa muri sosiyete kuburyo hari serivisi zimwe na zimwe atabona bitewe n’uko nawe kuzimubonaho ari ingume.
Gukurikiza inama zo muri Bibiliya bituma umuntu yishimira ubuzima kandi akumva anyuzwe by’ukuri.
Bibiriya itanga inama ku bantu bakunze kurangwaho n’umururumba ikababwira ko hahirwa n’unyurwa n’uko ari,kuko umugisha Imana itanga ari bwo bukire kandi nta mubabaro wiyongeraho Imigani 10:22.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ibyo ntibikuraho ko umuntu akura amaboko mu mifuka agakora bishatse gushimangira irindi Jambo ry’Imana rivuga ko umuntu natera intambwe imwe asanga Yesu nawe azatera izindi 99 amusanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


