Burundi: Ukekwaho kuba intasi yacikanye amapingu ahungira mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi habereye agashya ubwo umuntu wari wambaye amapingu yagiraga atya agacika abashinzwe umutekano mu Burundi agahita yambuka umupaka agahungira mu Rwanda.

Nk’uko ababibonye babitangaza, ngo uyu musore yari yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane n’abashinzwe umutekano mu Ntara ya Cibitoke yegeranye n’u Rwanda. Icyo gihe yambitswe amapingu ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda batangira kumuhata ibibazo.

Suspect1-768x1024

Nyuma ubwo uyu yari agiye kwimurirwa muri kasho, ngo yasimbutse ariruka cyane ariko ku buryo abamukurikiye batabashije kumufata nk’uko Newsofrwanda dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ababibonye kandi bavuze ko aba bayobozi b’u Burundi yacitse bamukurikiye ubwo yirukaga bagenda bamutera amabuye.

A-burundian-officer-and-locals-throwing-stones-across-into-Rwanda-768x650
Umupolisi w’u Burundi n’abaturage batera amabuye mu Rwanda

Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko na nyuma yo kugera mu Rwanda abaturage b’Abarundi n’abo bayobozi bakomeje gutera amabuye mu Rwanda nubwo batari bakibona uyu musore wari umaze gucika.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *