Imana idusaba gusenga gute?

Sangiza iyi nkuru

Ni uko ndashaka ko abantu basenga bose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka (1 Timoteyo 2:8).


Hari umuntu wigeze avuga ngo, “Buri gihe mba numva ntashaka gusenga. Ni gute nabibohoka?” Ni ikimwe n’umuntu waba yumva adashaka kurya. Nutarya, uzananuka urware bwaki. Ariko hazabaho impinduka ari uko gusa uhisemo gukora igikwiye maze ukarya neza. Ni kimwe rero n’isengesho; igihe wumva udashaka gusenga ni bwo uba ugomba gusenga. Ibuka, Imana yaguhaye ububasha bwo guhitamo, (…)

Nuko ndashaka ko abantu basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka (1 Timoteyo 2:8).

black-woman-purple-jumper-praying

Hari umuntu wigeze avuga ngo, “Buri gihe mba numva ntashaka gusenga. Ni gute nabibohoka?” Ni ikimwe n’umuntu waba yumva adashaka kurya. Nutarya, uzananuka urware bwaki. Ariko hazabaho impinduka ari uko gusa uhisemo gukora igikwiye maze ukarya neza. Ni kimwe rero n’isengesho; igihe wumva udashaka gusenga ni bwo uba ugomba gusenga.

Ibuka, Imana yaguhaye ububasha bwo guhitamo, bityo ufite ububasha bwo guhitamo ndetse ukanakoresha ubwenge kandi ukagendera no ku bumenyi ufite bw’akamaro k’isengesho.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ubwenge nk’ubu ni imbaraga; burenze kuba ubushobozi. Ushobora kuba ufite ubushobozi bwo gukora ikintu kandi ntugikore. Ariko ubwenge nyakuri ni ubutuma umenya icyo ukwiye gukora, maze ukagikora! Reka rero ubwo bwenge bukore muri wowe igihe cyose maze butume ukora ibikwiye, nko guhitamo gusenga. Isengesho ni akazi k’ubuzima bwawe, kandi uburyo bwiza bwo kwiga gusenga ni ugusenga. Itoze kubikora; waba wumva ubishaka cyangwa se utabishaka.

PrayingWoman

Muri Luka 18:1 Yesu yaravuze ati: “Abantu bakwiriye gusenga iteka, ntibarambirwe;” ntabwo yavuze ngo, “abantu bakwiriye gusenga iteka igihe bumva babishaka!”

Ufite ubushobozi bwo kwiyemeza icyo ushaka gukora, hitamo rero gusenga. Fata nk’urugero, Pawulo yihanangiriza Timoteyo muri 2 Timoteyo 4:2: “Ubwirize abantu ijambo ry’Imana ugire umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye, uhane, uteshe, uhugure ufite kwihangana kose no kwigisha.”

Aha Umwuka w’Imana aratwigisha ikintu cy’ingenzi, atumenyesha ko twaba tubishaka cyangwa twumva tutabishaka, mu bihe byose, tugomba kubwiriza Ubutumwa bwiza. Ni kimwe n’isengesho; usenga mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye!

Ntabwo gusenga bisaba ko uba uri ahantu hihariye, ushobora gusengera aho ari ho hose, mu buryo bwose waba urimo. Si ngomwa gusa ko ubona aho ushobora gupfukama, cyangwa se ahantu ushobora kuzamura amaboko yawe cyangwa aho wabasha kuvuga mu ijwi riranguruye. Ushobora gusenga mu mutuzo, cyangwa ukarangurura ijwi uko ubishaka; ushobora gusenga wicaye, uryamye , upfukamye cyangwa ubund buryo bwose wakumva bukunogeye.

pic-4

Icy’ingenzi ni uko usenga. Nta mpamvu rero n’imwe, yo kudasenga. Iyemeze gusenga igihe cyose aho ari ho hose, Imana izakumva kandi isubize.

Isengesho

Data mwiza wo mu ijuru, ndagushimira ku bw’inyungu, amahirwe n’uburyo wampaye bwo gusenga! Nejejwe cyane n’uko wumva kandi ukanasubiza igihe cyose nsenze. Ndatura ko ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo, urukundo rw’Imana n’ubusabane bw’Umwuka Wera, biri kumwe na njye uyu munsi n’iteka ryose, mu Izina rya Yesu. Amen

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *