LogoLicious_20230305_160556

Imikoranire ya FARDC na FDNB mu bintu 4 bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ibintu bine bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye, birimo kuba Ingabo z’iki gihugu zikomeje imikoranire n’Ingabo z’u Burundi.

Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya TV5 Monde.

Ku wa 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano y’amahoro, nyuma y’ibiganiro ibihugu byombi byahurijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyakora nyuma y’amezi ane aya masezerano asinywe, gushyira mu bikorwa ingingo ziyigize bikomeje kuba ikibazo.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko ibiganiro bya Washington bigenda neza, ariko ko ibikorwa bya Leta ya RDC bihabanye na byo, kuko ikomeje kurenga ku byari byemejwe.

Ati: “Ibiganiro biri kugenda neza i Washington ariko Ingabo za RDC ziracyarenga ku gahenge, zirasa ibisasu buri munsi. Hari kandi imvugo zibiba urwango zibasira Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda barimo Abanyamulenge.”

Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yagaragaje kandi ko kuba Leta ya RDC iri gukoresha abacancuro b’abanyamahanga, barimo abaturutse mu mutwe wa Blackwater n’ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 14,000 zoherejwe mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo na byo ari ikibazo kuri ariya masezerano.

Ati: “Abacancuro b’abanyamahanga, barimo Abanya-Colombia baturutse muri Blackwater, bavugwayo, binyuranyije n’itegeko mpuzamahanga, kandi abasirikare b’u Burundi barenga 14,000 binjiye mu burasirazuba bwa Congo, bateza ikibazo gikomeye bagota Abanyamulenge.”

Leta y’u Rwanda iherutse gusaba u Burundi kureka gukomeza imikoranire ingabo zabwo zifitanye n’iza Congo Kinshasa, mu rwego rwo gufasha ibihugu byombi amasezerano byasinyanye.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *