Ingabo z’u Burundi ziravugwaho guhutaza abaturage bo mu duce twa Minembwe na Mikenge mu Territoire ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo bakoze imyigaragambyo bamagana ubugome zimaze igihe zibakorera.
Abatuye muri turiya duce bavuga ko Ingabo z’u Burundi zabujije abaturage kurema isoko rya Bijombo muri Fizi kuva hagati muri Ukwakira.
Ingabo za FDNB ziri muri Mikalati ku wa Kabiri bivugwa ko zakumiriyreabagabo, abagore n’urubyiruko bageragezaga kujya ku isoko.
Umubyeyi w’abana babiri ukorera ubucuruzi bw’imboga ku isoko rya Bijombo, witwa Yvonne Nyembo utuye i Mikenge, yasobanuye ko usibye kuba ziriya ngabo zarabujije abaturage kurema isoko zanabahutaje.
Yavuze ko abasirikare b’Abarundi (FDNB) bakubise bakanahutaza abaturage, ku buryo hari n’abo bakangishije urufaya rw’amasasu nyuma yo kutubahiriza amabwiriza yabo.
Ati: “Bishoboka bite ko batwicira muri igihugu cyacu? Ntitukijya ku isoko kandi ari ho twakuraga imibereho. Abasirikare b’u Burundi bafunze imihanda, kandi uwo ari we wese ugerageje kuyambuka arakubitwa cyane; hari n’abahohoterwa bikomeye. Bagomba gusubira mu gihugu cyabo bakareka Congo yacu ikabaho.”
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga yerekana abaturage benshi b’Abanyamulenge bigaragambya, bamagana urugomo, ubwicanyi no kwicishwa inzara bamaze igihe bakorerwa n’Ingabo z’u Burundi.
Aba basabaga ko izi ngabo ziva iwabo zigasubira mu gihugu cyazo.
Agace ka Minembwe kiganjemo cyane abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, kamaze igihe kugarijwe n’umutekano muke ndetse n’ibitero bya za drone bikorwa n’ingabo za Congo zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, imitwe ya Wazalendo ndetse na FDLR.
Ibyo bitero bigamije kurwanya Twirwaneho, umutwe w’abanya-Banyamulenge bivugwa ko ufitanye isano n’abarwanyi ba AFC/M23, gusa abasivile ni bo babigwamo.
Muri Nzeri uyu mwaka imiryango y’Abanyamulenge mu duce nka Minembwe na Kalehe yagabweho ibitero bya drone byahitanye abasivili benshi.
Ingabo za Leta ya Congo zifatanyije n’abambari bazo zakoresheje drone za CH-4 mu gusenya imidugudu y’Abanyamulenge, zibashinja gushyigikira abarwanyi ba AFC/M23 bagenzura uduce twinshi twa Kivu.
Mu gihe Ingabo z’u Burundi zikomeje gushinga ibirindiro muri Kivu y’Amajyepfo zivuga ko ari ukugira ngo zihagarike AFC/M23, ibikorwa byazo by’ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge biriyongera.
Kuri ubu abanye-Congo batangiye kwigaragambya basaba ko izo ngabo zisubira mu gihugu cyazo.
U Burundi bwohereje ingabo zirenga 20,000 mu burasirazuba bwa RDC kuva mu 2023 ngo zifashe ingabo za Congo mu ntambara irwanamo na AFC/M23, gusa izi ngabo ntizabashije gusunika abarwanyi b’uriya mutwe ngo bave mu duce bigaruriye.


