Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye kuwa Kabiri haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 42 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 39 amutemye ijosi
Icyaha cyakozwe ku itariki 08 Nzeri 2025 ahagana sa sita z’ijoro mu Mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Gakoma, Umurenge wa Mamba ho mu Karere ka Gisagara, mu cyumba aho bari baryamye.
Mu iburanisha nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, uregwa yaburanye yemera icyaha, asobanura ko ubwo bari baryamye batonganye maze agira umujinya yegura umuhoro wari wegetse ku rukuta amutema ijosi ahita apfa.
Yavuze ko yabitewe n’uko yari yamuciye inyuma ndetse akanamutuka ngo ni imbwa y’umugabo; abisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa ku itariki ya 10 Ugushyingo 2025 i saa tanu z’amanywa.


