ingoro_y_urukiko_rwisumbuye_rwa_rubavu_abaregwa_baburaniramo

Rubavu: Umwana w’imyaka 16 akurikiranweho ubwicanyi

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiranye umwana w’umuhungu w’imyaka 16 ukekwaho kwica umugore w’imyaka 53 akoresheje igiti bategesha igitoki (Umuhembezo). 

Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 02 Ugushyingo 2025 mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Musabike, Umurenge wa Kanama, mu Karere ka Rubavu ubwo uyu mwana yarwanaga na bagenzi be nyuma akajya mu rugo rwari hafi aho gushaka igiti cyo kurwanisha.

Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko ageze yateguye igitoki cyari aho atwara umuhembezo, ariko nyiri urugo aramubona aramubuza, umwana arahindukira amukubita icyo giti mu mutwe inshuro eshatu ahita apfa.

Mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha asobanura uko byagenze.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranweho gitenywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *