image_870x_6911f478c9f00

Nicolas Sarkozy yarekuwe

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’i Paris rwatangaje ko rwemeye kurekura by’agateganyo Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, mu gihe ategereje kuburana ubujurire ku rubanza yakatiwemo igifungo cy’imyaka itanu.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 10 Ugushyingo 2025.

Sarkozy, wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yari afunzwe nyuma yo guhamywa ibyaha bijyanye n’amafaranga bivugwa ko yahawe na Muammar Gaddafi wahoze ayobora Libya, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2007.

Nyuma yo gushyirwa muri gereza ya Prison de la Santé iherereye mu gace ka 14e arrondissement i Paris, abamwunganira mu mategeko bahise basaba ko afungurwa by’agateganyo.

Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris rwemeje icyo cyifuzo, rutegeka ko Sarkozy afungurwa ariko agacungirwa hafi n’inzego z’ubutabera, ndetse akaba atemerewe kurenga imipaka y’u Bufaransa kugeza igihe ubujurire bwe buzaburanwa.

Uyu wahoze ari Perezida yari amaze ibyumweru bitatu muri gereza, kandi biteganyijwe ko asohoka muri gereza kuri uyu wa Mbere.

Ubushinjacyaha na bwo bwemeye ko arekurwa ariko ashyirwe mu maboko y’ubugenzuzi bwihariye.

Nubwo yakatiwe, Sarkozy akomeje kwemeza ko nta cyaha yakoze, ashimangira ko ibyo aregwa byahimbwe, ndetse avuga ko igihe gito yamaze muri gereza cyari igihe gikomeye cyane kuri we n’abandi bafunze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *